Genaral Kabarebe yasabye Urubyiruko kuba maso rukirinda abaruyobya barwigisha amacakubiri

Ku ifoto ni urubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Gisozi rushyinguwemo  imibiri y’abatutsi bazize Genoside mu mwaka 1994

Kuri uyu wa kane tariki ya 14 Gashyantare 2020 muri gahunda ya “Rubyiruko menya amateka”.Rumwe mu rubyiruko rwo mu ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru nyuma yo gusura urwibutso rwa Gisozi rushyinguwemo  imibiri y’abatutsi bazize Genoside mu mwaka 1994 rwahuriye ku Kimisagara kuri Maison de Jeune ruganira n’abayobozi batandukanye bo mu nzego nkuru z’igihugu.

Nkuko uru rubyiruko rwari rwaje ruhagarariye Urundi mu mirenge kugirango hakomeze gahunda yo kwimakaza imibanire myiza y’abanyarwanda aho urubyiruko rusobanurirwa amateka y’u Rwanda cyane cyane Genocide kugirango itazongera kubaho ukundi.

Dr Bideri Diogene yakanguriye uribyiruko n’abanyarwanda muri rusange kwirinda kugendera ku moko.Yagize ati:”Ntidukeneye ko Genoside yazongera kubaho ukundi dukeneye ko abanyarwanda twumva ko buri munyarwanda ari umunyarwanda aho gukomeza kwita ku moko Kandi nta nicyo byatumarira”.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard yakomeje abishimangira ati:”Nkuko abanyarwanda twari tubayeho nta byamoko twagiraga ahubwo nkuko ubukungu bwareberwaga ku inka buri muntu wese wabaga afite inka yitwaga umworozi,hagira undi ugira inka nawe akitwa gutyo ntakindi cyitaweho hakaba abahinzi n’ababumbyi,ibya moko byazanwe n’abazungu, ariko aho tugeze ntibikwiye ko hari umunyarwanda wakongera kwita kubya moko,umunyarwanda uwariwe wese agomba kwitwa umunyarwanda ,ubu hatangiye gahunda yo guhugura abarezi bigisha amateka kugirango buri mwana ajye akura azi amateka y’u Rwanda”.

General James Kabarebe umunjyanama wa Perezida wa Republika mu bijyanye n’umtekano yasabye urubyiruko kuba maso kuko abaruyobya bo batabura.Agira ati:”nk’abanyarwanda tugomba kwita kucyatwubaka n’icyatuma dukomeza kubana neza mu mahoro,igihe hari ukubwiye ko ugomba kumva ko hari umuntu utameze nkawe, ibyo ntukabyiteho jya wumva ko turi umunyarwanda ,ibya moko ntacyo bimaze nta gaciro bifite ntaho byatugeza,icyagaciro n’ukumva ko umunyarwanda ari nkundi ubundi tukita kubitwubaka “.

HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw