Gicumbi :ababyeyi barifuza ko abana bakongera guhabwa amata ku ishuri, ubuyobozi bwo bwaryumyeho bwanga kubasubiza

Hari hashize iminsi ibikorwa byo guha amata abanyeshuri bari ku ishuri bisubukuye mu karere ka Gicumbi nyuma yuko mu ntangiriro y’umwaka ushize nabwo byari byatangiye bikaza gusubikwa.

Bamwe mu babyeyi bo muri aka karere barasaba ko byasubukurwa kuko bari bishimiye ko abana babo bafite ikibazo cy’imirire mibi bari bagiye kuzanzamuka.

Abaganiriye na Igicumbi News barerera ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyamugali, riherereye mu murenge wa Bwisige, Mu karere ka Gicumbi barabaza mpamvu yatumye Leta idakomeza guha abanyeshuri ayo mata.

Butiyongera Valentine ufite umwana wiga mu wa mbere avuga ko yari yaramenyereye ko umwana we anywera amata ku ishuri, akavuga ko byamufashaga cyane kubera ko adafite ubushobozi bwo kuyamugurira, ariko ngo kubera ko batakiyabaha, ubu kujya kwiga aba ari ukumwinginga none akaba asaba abari bashinzwe kuyatanga ko babisubukura ati: “Nasabaga abashinzwe gutanga ayo mata ku bana bacu ko bakongera bakayasubizaho maze abana bacu bakajya biga bishimye dore ko byanabafasha mu myigire yabo bagatsinda neza”.

MUSABYIMANA Gorette  nawe akaba yabwiye Igicumbi News, ko afite nawe umwana wiga mu mwaka wa mbere nawe wari uri muri abo bahabwaga ayo mata, ariko akaba asaba ubuyobozi bushinzwe gutanga ayo mata gusubizaho iyo gahunda kugirango abana babo bakomeze kwiga neza. Agira ati: “Nagirango nsabe abashinzwe serivisi y’ubuzima gusubizaho iyo gahunda kugirango abana bacu bakomeze kwiga neza, ariko nkaba nsaba n’ubuyobozi gukora ubukangurambaga mu baturage kugirango bagaruze abana bataye ishuri kuko biteye ikibazo kuko birirwa bazerera kandi abenshi babiterwa no kuba nta funguro babona”.

Umuyobozi w’ikigo Cy’amashuri cya Nyamugali Kadandara Cyprien yabwiye Igicumbi News ko iyo yari gahunda y’akarere katangaga ayo mata, akaba yaratanzwe icyumweru cyimwe gusa igahagarara, ubundi bakabaza abashinzwe serivisi z’ubuzima ku murenge bakababwira ko iyo gahunda yahagaze ko nisubiraho bazongera bakababwira. Ati: “Natwe twabonye ihagarara bayatanze icyumweru cyimwe tubajije abashinzwe serivise z’ubuzima batubwira ko yahagaze ariko ko nisubiraho bazongera bakatubwira , turizeza abo babyeyi ko nibayigaruzaho tuzongera tukabibamenyesha”.

Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Bwisige Uwimanzi Aimable, we yabwiye Igicumbi News ko iyo gahunda yaje ari iya karere yatangagwa na n’amakaragiro y’amata, ariko atubwira ko kuba yarahagaze twabibaza ushinzwe ubuzima ku karere. Ati: “Nanjye iyo gahunda nyiziho ariko ubuyobozi bwatubwiye ko yahagaze abashinzwe iby’ubuzima nibo bafite amakuru yose”.

Igicumbi News yavuganye n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Gicumbi, Mujawamariya Elizabeth, atubwira ko icyo kibazo twakibaza, ushinzwe ishami ry’ubuzima mu karere, arangije aduha nimero ye.

Uwase Elyseé ushinzwe ubuzima mu karere ka Gicumbi yanze kutuvugisha mu nshuro zose twagerageje kuvugana nawe. Cyakora ku munsi w’ejo yari yemeye ko twavuganira k’ubutumwa bugufi(SMS), ariko nabwo tumubajije iki kibazo yanga kudusubiza.

Gahunda yo guha amata abana mu karere ka Gicumbi yari igenewe abana bari hasi y’imyaka 6, aho buri wese yahabwaga igice cya litiro ku munsi.

Amakuru Igicumbi News yamenye nuko hari uduce twumve two muri Gicumbi abana basigaye bafatira amata aho batuye, bakayafata inshuro imwe mu cyumweru bakayahabwa n’abajyanama b’ubuzima.

Hari ababyeyi batubwiye ko iyi gahunda irimo akavuyo kuko batamenya umunsi bafatiraho amata ndetse rimwe na rimwe bakajya kumva babwiwe ko yahagaze ubundi igasubukurwa.

Abandi babwiye Igicumbi News ko iyo gahunda ishobora kuba ikorwa itagamije gukemura ikibazo cy’abana bafite imirire mibi, ahubwo baba bashakira isoko aborozi bavuga ko umukamo wabaye mwinshi bakabura aho bawugurisha.

Mu Rwanda, ikigo cy’ibarurishamibare kivuga ko abana bari mu gipimo cy’imirire mibi ari 38%, ni igipimo kitajya kigabanuka bitewe nuko Leta n’ababyeyi badashyira imbaraga mu guha abana indyo yuzuye, akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere tuza ku isonga mu kugira abana benshi bagwingiye.

Abahanga mu buzima bavuga ko amata ari kimwe mu byafasha abana kuva mu gipimo cy’imirire mibi ku buryo bwihuse, kuko ibinure bigize amata ari ingenzi cyane mu gutuma umubiri ugira imbaraga, umubiri ushobora gukora imisemburo, mu kurinda umubiri n’ingingo ziwugize, gufasha umubiri guhangana n’ubukonje ndetse no gufasha vitamin zisaba ibinure kugira ngo zikore neza, ikindi nuko isukari iboneka mu mata (yitwa lactose), ituma umubiri ubona imbaraga zo gukora naho Proteyine ziboneka mu mata zifasha umubiri mu kongera ubudahangarwa, gusana ahangiritse no gukomeza imikorere myiza y’umubiri. Izi ntungamubiri kandi zifasha mu gukomeza imikaya n’amagufwa.

Gasangwa oscar/Igicumbi News