Gicumbi: Abagizi ba nabi bategeye umuturage mu ishyamba baramukubita ajya muri koma

Ku ifoto ni ishyamba umuturage yakubitiwemo/Igicumbi News

 

Umuturage witwa BARAYAGWIZA Jean Marie Vianney wo mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Bwisige, akagari ka Bwisigye, mu ijoro ryo kuwa Gatatu, Tariki ya 10 Gashyantare 2021, yakubitiwe mu kagari ka Gihuke  gaherereye muri uyu murenge, mu mudugudu wo Kumana, akubitirwa mu ishyamba agirwa intere, none akaba atabasha kuvuga, kuri ubu akaba arwariye mu bitaro bikuru bya Byumba.

Umunyamabangashingwabikorwa w’umurenge wa Bwisigye Ndizihiwe Cyriaque, yatangarije Igicumbi News ko uwitwa JMV koko yakubiswe ejo bundi ariko kugeza ubu hakaba hataramenyekana abamugiriye nabi. Ati: “Mu rukerera nibwo abaturage batumenyesheje ko JMV bamukubise bakamukomeretsa mu mutwe ndetse n’amaboko tugahita twihutira kumutabara, twahise tumujyana ku kigo nderabuzima cya Bwisigye nabo bahita bamwohereza mu bitaro bikuru bya Byumba, ariko ntitwabashije kumenya abo bagizi ba nabi bamukubise gusa inzego zishinzwe iperereza zirimo gushakisha abo bagizibanabi”.

Gitifu yakomeje avuga ko uwo muturage ashobora kuba yarakubiswe ni joro, kuko iyaba ari kumanywa abantu bari kumva urusaku, ariko ko nawe yaba yari yarenze kumabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kuko yaba yarari kugenda nyuma y’amasaha yashyizweho na guverinoma.

Cyriaque yagiriye inama abaturage bo muri uyu murenge kwirinda urugomo kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko Kandi yihanganishije umuryango wa JMV gukomeza kwihangana, Kandi anabizeza ko bari gukora iperereza kurabo bagizibanabi, Kandi ko bizera ko ari gukurikiranwa n’abaganga bizeye ko azakira .

Gasangwa Oscar/Igicumbi News