Gicumbi: Abagore Bane bafatanwe amasashe ibihumbi 29 bayambariye mu myenda
Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Cyumba, kuri uyu wa 07 Mutarama yafashe abagore bagera kuri bane bambaye amasashe barenzaho imyenda, abo ni Mukamusoni Solange w’imyaka 35 wari wambaye amapaki 30, Kubwimuka Claudine w’imyaka 25 wari wambaye amapaki 25, Muhawenimana Alphonsine w’imyaka 46 afite amasashe amapaki 50 na Tumwesigwe Asterie w’imyaka 53 wari ukenyeye amapaki agera kuri 40. Aba bagore bose hamwe bari bakenyereye ku masashe ibihumbi 29 (29,000) kuko yari amapaki 145 imwe irimo amasashi 200.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko aba bagore bafashwe n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ubwo bari bari mu kazi.
Yagize ati: “Aba bagore bari mu isanteri ya Kabura bategereje imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange iva i Gatuna yerekeza i Kigali, abapolisi nibwo babitegerezaga bareba imyambarire yabo n’ingano yabo niko kugira amakenga barabegera basanga ni amasashe bambariye ku myenda niko guhita babafata.”
Aba bagore bavuga ko aya masashe bari bagiye kuyagurisha mu isoko rya Rusine riherereye mu karere ka Rulindo.
CIP Rugigana yongeye kwibutsa abaturage ko amasashe yangiza ibidukikije byaba ibimera, ubutaka, ikirere ndetse n’ibinyabuzima byo mu mazi kandi ibi byose bikagira ingaruka ku muryango nyarwanda, niyo mpamvu buri wese kuyarwanya akwiye kubigira ibye ntawe ubimuhase.
Yagize ati: “Buri gihe Polisi kimwe n’izindi nzego zibishinzwe babwira abacuruzi n’abaguzi bapfunyikira abantu mu masashe ko atemewe mu Rwanda kuko atabora, aho ajugunywe ubutaka ntibwongera kwera kuko ibimera bitabona aho bishorera imizi, ikindi kandi amasashe yangiza ibinyabuzima byo mu mazi yanatwikwa agahumanya ikirere.”
Yibukije umuntu wese ukijya mu bucuruzi bwa magendu ko akwiye kubicikaho kuko ntacyo bateze kubyungukiramo uretse kubagusha mu gihombo, ubukene, ndetse no gufungwa.
Aba bagore bahise bashikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB sitasiyo ya Rwankonjo ngo bakurikiranwe ku byaha bacyekwaho.
Ni mu gihe aya amasashe yo yahise ashyikirizwa ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) kugira ngo ashyirwe mu bubiko bwabugenewe.
Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe mu ngingo ya Gatatu bavuga ko Ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa cyangwa icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe rirabujijwe.
Ingingo ya 10 y’iri tegeko ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
@igicumbinews.co.rw