Gicumbi: Abakecuru 2 basanzwe ku muhanda bapfuye

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)




Kuri uyu wa gatatu Tariki ya 28 Nyakanga 2021, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, mu akagari ka Mabare, umurenge wa Ruvune, mu  karere ka Gicumbi, umukecuru witwa Mukandereya Laurence w’imyaka 82, yasanzwe munsi y’umukingo yapfuye.

Byavugwaga ko yazize kuba yanyweye inzoga nyinshi, ariko ubuyobozi bwo burabihakana.

Ku rundi ruhande hari undi mukecuru witwa Mukandimbata Daphorose, wo muri ako gace ufite imyaka 91, nawe basanze ku muhanda yapfuye, we bigakekwa ko ari umucunda wamugonze.

Amakuru Igicumbi News, yahawe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ruvune, bwatubwiye ko aba bakecuru bakundaga kugendana, Mukandimbata yapfuye nyuma yuko yumvishe inkuru ya mugenzi we Mukandereya wapfuye aguye mu munsi y’umukingo, arangije ajya kumureba apfa ataramugeraho kuko yageze mu nzira akicara hasi yarushye bakaza kumubona yashizemo umwuka.



Ngezahumuremyi Théoneste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruvune, yemeje amakuru y’impfu z’aba abakecuru babiri.

Agira ati: “Umwe yasanzwe munsi y’umukingo yapfuye abonwa n’abana bari bagiye kuvoma, nkuko bivugwa ko yaba yarazize agatama nibyo abantu bivugira kuko nta hantu hagaragara ko yaba yarahanywereye, nanone tukibaza ukuntu umukecuru w’iyo myaka yajya kunywa wenyine anasize umusaza mu rugo bikatuyobera, turacyategereje ibizava kwa muganga kuko nibwo tuzemeza icyamwishe, erega ni ku mukingo n’umuntu yamuhirikayo “.

Kanda hasi wumve uko gitifu abisobanura:

Ku urupfu rwa Mukandimbata, Ngezahumuremyi, yavuze ko yapfuye nyuma yo gushaka kujya kureba mugenzi ubwo yari amaze kumva inkuru yuko yaguye munsi y’umukingo.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko bakeka ko yagonzwe n’umumotari abandi bakavuga umucunda wari utwaye igare, byose Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ruvune arabihakana, akavuga ko “Bikekwa ko yaba yishwe n’umunaniro wamufatiye mu nzira akicara mu muhanda agahita apfa”.

Bikimara kuba RIB yahise  ihagera imirambo yabo ijyanwa kwa muganga gusuzumwa kugirango hamenyekane icyateye urupfu rw’aba bakecuru babiri.



HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: