Gicumbi: Abakobwa babyariye iwabo banenze abagabo babateye inda bakabihakana ahubwo bashima ubuyobozi bwabagobotse

Abakobwa babyariye iwabo bavuga ko abagabo n’ abasore babateye inda babashuka ko bazabatunga ariko byagera igihe cyo gutwita bakabihakana.

Bavuga ko abo bitwaga inshuti zabo batari gushobora kuzuza inshingano zo kubaka urugo, kuko iyo umuntu avuga ibintu byagera ahakomeye agatoroka bigaragaza ko nta bikorwa bifatika bari kuzabagezaho.

Babigarutseho nyuma yo guhura n’ isanganya ry’ababashutse babumvishaga ko babakunda ndetse ko bazabatunga ariko bamara kubatera inda ntibamenye irengero ryabo nyuma bakaza kugobokwa na Leta bafata nk’umubyeyi.

Ni ubutumwa bushariye bagarukaho nyuma y’ uko ubuyobozi bwatekereje ku bakobwa babyariye iwabo bakabigisha imyuga itandukanye, ndetse bakabaha n’ ibikoresho bazifashisha birimo imashini zo kudoda, ndetse n’abize Gusudira bakazihabwa, ibintu bavuga ko bizabafasha gutunga abana babyaye n’ ubwo ba se w’abana babyigaritse Kandi barababwiraga ko bazabatunga.

Umwe mu baganirije Igicumbi news yagize Ati:” Umugabo cyangwa umusore ugushuka ngo mubyarane azagutunga byagera mu gihe cyo gutwita akakwihakana nta mugabo uba umurimo, ahubwo n’ uko abakobwa baduca mu rihumye bakakubeshyabeshya kugeza ubwo baguteye inda, ariko ndasaba bagenzi banjye batari bahura n’ ibishuko kwitwararika bakajya babanza gushishoza, ndetse bagasezerana imbere y’ amategeko.

Igicumbi news twirinze gushyiraho amazina y’ abakobwa babyariye iwabo mu rwego rwo kudateza amakimbirane, ariko twifashisha ubutumwa bw’ ikiganiro kirambuye twagiranye.

Undi nawe yagize Ati” Njye natewe inda n’ umugabo ambwira ko yagize ibyago umugore we wa mbere akitaba Imana, ambwira ko ndamutse nje nk’uwa kabiri ( Umugore) yamfata neza tugahinga amasambu ndetse tukazasezerana mu mategeko, ariko yabonye maze gutwita arimuka sinamenye naho yankwepeye, ubwo se uwo hari Umugabo umurimo?.

Hari n’uwiswe Nirere wavuze ko nyuma yo guterwa inda yagiranye amakimbirane n’ ababyeyi be baramwirukana ngo ajye kuba aho bamutereye inda bimusaba gusiragira ashaka ubukode n’ Umwana w’ uruhinja, ibintu atazibagirwa byatumye abaho mu buzima bugoye bwo guca inshuro.

Avuga ko agahinda yahuye nako katazatuma yibagirwa uwitwaga umukunzi wamushutse bakaryamana amubwira ko azamutunga byagera igihe cyo gutwita ntamenye irengero, asaba bagenzi be gushishoza mu gihe baheze mu myaka y’ ubwangavu.

Ati” Umugabo ugutera inda akakwihakana aba ameze nk’inyamaswa, n’umugome!, wenda iyo areka tugashakisha ubuzima bikazanga nyuma ariko twagerageje gufatanya kubaka umuryango, ariko uyo agiye utari wabyara bikwereka isomo rikomeye!, inama nagira bagenzi banjye n’ ukwirinda ibishuko by’ abababwira ko babakunze kuko hari igihe bakwihakana ugahangayika”.

Ati:” Twagize amahirwe tugobokwa n’ urwego rushinzwe umutekano rwa Dasso rukorera mu karere ka Gicumbi, bafata abakobwa babyariye iwabo batwishyurira kwiga imyuga yo kudoda ndetse n’ abize Gusudira biba uko, iyo tutagira ubuyobozi bwiza nta bagabo twari Dufite!.

Umuhuzabikorwa w’ urwego rwa Dasso mu karere ka Gicumbi Nyangabo Umuganwa Jean Paul yasabye abakobwa babyariye iwabo kudaheranwa n’ ubwigunge kuko bafite ubuyobozi bubakunda, ndetse ko ibikoresho bahawe basabwa kubibyaza umusaruro bikazabafasha kurera abana babyaye bakabarihira amashuri aho kubabona birirwa mu muhanda.

Umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho myiza Mbonyintwari JMV yasabye abakobwa babyariye iwabo gukoresha amahirwe bahawe bakayabyaza umusaruro, ndetse ko aho bazajya bahura n’imbogamizi bakwegera ubuyobozi bagafatanya kubicyemura.

Ati:” Abakobwa n’ ubwo batewe inda ntibatungwe n’ abagabo babo byabaviriyemo isomo rikomeye, ubu nibo bagira inama bagenzi babo kudashukwa n’ abantu ngo baryamane ko bivamo guterwa inda zitateganijwe , Ni byiza ko bafashijwe n ‘ urwego rushinzwe umutekano rwa Dasso bakabakura mu bwigunge, ariko natwe aho bazajya bahura n’ imbogamizi bajye batwegera tubikurikirane”.

Ubuyobozi bw’aka karere bukunze kugaruka ku mibereho y’Urubyiruko ruri mu bushomeri, abakobwa babyariye iwabo bakabashishikariza kwishyira hamwe kugirango batere imbere.

@igicumbinews.co.rw

About The Author