Gicumbi: Abakora isuku mu ibiro by’akarere ka Gicumbi barasaba ko bakwishyurwa amafaranga rwiyemezamirimo yagiye abambuye
Abakora amasuku mu nyubako z’akarere ka Gicumbi bavuga ko bamaze amezi asaga atatu bambuwe amafaranga yabo bakoreye mu kwezi kwa gatandatu rwiyemezamirimo akagenda atayabishyuye, bavuga ko ibi byabashyize mu madeni bahinduka ba bihemu.
Ni mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko hagiye gukurikizwa amategeko ngo iki kibazo gikemuke nubwo ntagihe gitangwa kizaba cyakemukiye.
Akarere ka Gicumbi kari karahaye Rwiyemezamirimo Sinigenga Viateur isoko ryo gukora amasuku mu nyubako zako, nyuma baza gusesa amasezerano haza undi rwiyemezamirimo ariko wawundi wagiye abagendana ukwezi kumwe kwa gatandatu k’uyu mwaka, kugeza ubu abamukoreraga bavuga ko batazi irengero rye bityo bagasaba akarere ko kabafasha kumwishyuza.
Aba baturage bavuga ko kuba bamburwa na rwiyemezamirimo ari ibintu bibabaje, kuko babyukira mu bukonje budasanzwe bwo muri Byumba, bavuga ko kandi batigeze biganda mu gukora mu mazi ndetse no gukoropa mu nyubako z’akarere, ngo ibi ntibyahawe agaciro ahubwo inyiturano yabaye kubambura amafaranga yabo bakoreye mu gihe kingana n’iminsi mirongo itatu.
Aba bakozi bavuga ko intica ntikize bahembwa y’amafaranga yahuriranye no kuyabura bituma ubuzima bwabo bujya mukangaratete. Umwe muri bo twaganiriye witwa MUKAMAKUZA Immacule yavuze ko kuba batarahembwe byagize ingaruka ku mibereho ye. Ati: “Ubu cleaner(gukora isuku) ku ibiro by’akarere, niyo suka yange kuba twarakoze tukamburwa byatumye tuba ba bihemu aho twatse amadeni, ibi byatumye imibereho y’imiryango yacu imera nabi”.
Twagerageje kuvugisha rwiyemezamirimo SINIGENGA Viateur utungwa agatoki ko yambuye aba bakora isuku, ku murongo wa telefone asubiza umunyamakuru wa Igicumbi News muri aya magambo: “Ntabwo ndi kuboneka wongere umpamagare nyuma y’imimota makumyabiri’’.
Twongeye kumuvugisha ntiyafata telefone ye,twongeye kumwandikira ubutumwa bugufi tumubaza impamvu yagiye adahembye abakozi. Aradusubiza ati: “Ntabwo ari June batahembwe ahubwo ni July hari habayemo error muri Payrol ya July kubera umukozi mushya ariko byarakosowe kandi ndumva amafaranga barayabonye. Thx’’.
Muri ubu butumwa yaduhaye buri mu rurimi rw’ikinyarwanda kivanze n’icyongereza ugenekereje yashakaga kuvuga ko ukwezi kwa gatandatu bamwishyuza yaguhembye ahubwo uko atahembye ari ukwa karindwi kandi nabwo byatewe n’urutonde rwo kubahemberaho rwajemo ikibazo, ariko nyuma akemera ko yaje kubahemba.
Ndayambaje Felix umuyobozi w’akarere ka Gicumbi avuga kuri rwiyemezamirimo wanze guhemba abaturage bakora isuku mu nyubako y’akarere ayobora. Yagize ati: “Rwiyemezamirimo tumufitiye amafaranga, igisigaye tugiye gukurikiza inzira z’amategeko ibi byose byaturutse kuri rwiyemezamirimo wasimbuwe wagiye adahembye aba bakozi , kuko umushya ubu ari kubahemba neza’’.
Cyakora ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi ntibugaragaza igihe buzahemberaho aba baturage nubwo buvuga ko bwagwatiriye amwe mu mafaranga bwagombaga guhemba rwiyemezamirimo.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko akarere kagomba gusobanura iki kibazo neza kandi ko iyo umuntu yakoze aba agomba guhembwa .
Abakozi mirongo ine nibo bavuga ko bambuwe, bakavuga ko bambuwe ibihumbi magana cyenda na makumyabiri by’amafaranga y’u Rwnda (920,000 Frw).
Twizeyimana Anastase/Igicumbi News