Gicumbi: Abakoze mu mirima y’ikawa barasaba guhembwa

Bamwe mu abaturage bo mu murenge wa Bwisigye, mu karere ka Gicumbi, bakoreye umushinga wa Green Gicumbi, barasaba ubuyobozi bw’uwo mushinga kubaha amafaranga bakoreyemo kuko ubukene bubamereye nabi, kugirango banishyure amadeni bafashe.
Aba baturage babwiye Igicumbi News ko
Bari bemerewe guhembwa nyuma y’ikenzeni(quinzene,iminsi 15), ariko hakaba hashize ibyenzeni bitanu badahembwa.
Banakomeza bavuga ko ubuyobozi bwagiye bubabwira ko bagiye guhembwa ariko ntibuyabahe, ibyatumye bamwe bacika intege, ntibanasubireyo kuko batabahembaga.
Ubusanzwe Gicumbi Green ni umushinga waje gukorera mu karere ka Gicumbi mu rwego rwo guhangana n’imihandagurikire y’ibihe hanaterwa ibihingwa byahangana nayo, ari nayo mpamvu mu murenge wa Bwisigye hatewe kawa, amashyamba ndetse no hanacibwa amaterasi y’indinganire.
Uyu mushinga watangiriye mu kagari ka Gihuke, mu kwa munani 2020,ubusanzwe umukozi ahembwa amafaranga igihumbi ku munsi naho ubakoresha agahabwa igihumbi na magana tanu.
Bamwe muri abo bakozi baganiriye na Igicumbi News, batubwiye ko basaba ko babaha amafaranga yabo kuko ubukene bubamereye nabi.
Uzamukunda Christine. Yagize ati: “Njyewe nakozemo icyenzeni cya mbere baracyimpembera, hasigarano imibyizi ibiri, ndongera nkorayo ngezamo ibihumbi cumi na bibiri, nkaba nsaba abashwinzwe guhemba ko bampa ayo mafaranga kuko ubukene bugiye kunyica”.
Mugeni Juliette we yaze ko yakoreshaga bagenzi be ariko yakwishyuza bakamuhagarika. Ati: “Njyewe nari umukapita bakaba barampagaritse mfitemo icyenzeni n’iminsi irindwi, ariko nkaba narinzi ko iyo umuntu bamuhagaritse bahita bamuhemba, none nkaba nagirango nsabe abashinzwe guhemba abakozi ko bampa amafaranga nakoreye, Kandi nkaba nsabira
Nabandi bakoramo guhembwa”.
Ubuyobozi bwa Green Gicumbi bwabwiye Igicumbi News ko  bugiye kubahemba mu gihe cya vuba kubera ko byari byaratindijwe nuko  habayemo gutinda gukora urutonde rw’abazahembwa kubera ko harimo bamwe bavuyemo n’abandi bagenda basiba bigatuma babanza kugenzura abazahembwa. Nkuko bitangazwa na Kayitesi Marie Gorette ushinzwe guhemba abakozi muri uyu mushinga. Ati: “Ntibagire impungenge, kuko turi muri gahunda yo kubahemba nubwo umunsi utazwi ariko turi kubikurikirana kandi tuzabahemba vuba”.
Ubuyobozi burasaba ko buri wese ko yamenya ko yiyandikishe k’urutonde kugirango abandi batazahembwa bo bagasigara.
 Gasangwa Oscar/Igicumbi News