Gicumbi: Abambuwe n’Ikigo Nderabuzima cya Ruvune bahawe icyizere cy’uko bagiye kwishyurwa

Hashize ukwezi Igicumbi News ikoze inkuru yavugaga ko Abaturage bakoraga ibikorwa by’isuku n’isukura mu kigo Nderabuzima cya Ruvune giherereye mu murenge wa Ruvune, Akagari ka Rebero umudugudu wa Rwamiko mu karere ka Gicumbi , bafite ikibazo cy’ukuntu bazabona amafaranga bakoreye mu mezi atanu ku kigo nderabuzima cya Ruvune none bakaba bamaze imyaka irenga ibiri batarayabona bityo bakaba barasabaga inzego z’ibanze ko zabishyuriza,k’uruhande rw’ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima bwari bwanze kugira icyo butangaza .

Igicumbi News yari yavuganye n’umwe muri abo baturage utarashatse ko izina rye rijya mu itangazamakuru avuga ko kuba barambuwe byagize ingaruka ku mibereho yabo none bakaba barabuze n’uwo baregera.Yagize ati “Twakoranye na rwiyemezemirimo none yagiye atatwishyuye,yewe nta n’ubwo tukimubona Kandi akazi kahagaze muri 2017 mu kwezi kwa gatandatu,twagiye k’umurenge ntibyagira icyo bitanga ubu twabuze uko tubigenza”.

Baho Neza Ltd nicyo kigo cyari cyaratsindiye isoko ryo gukora amasuku muri icyo kigo nderabuzima ari nacyo abaturage bashinja kubambura.

Igicumbinews.co.rw yari yavuganye na Rwiyimezamirimo Mukantaganzwa Louise ari nawe ny’iri Baho Neza Ltd yemera ko koko yagiye adahembye abakozi ariko avuga ko byatewe n’uko nawe bamwambuye.Ati “Nibyo Koko abo baturage ntibahembwe ,ariko nanjye sinjye ,nakoze amezi 7 bampa ay’amezi 2,mbibonye gutyo akazi ndagahagarika gusa inzego zibishinzwe zirabizi nihagira icyo batumarira nzabahemba”.

Nyuma yo kuvugana na Rwiyemezamirimo Igicumbi News yari yanavuganye kuri telefone n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Ruvune Ayinkamiye Jeanne D’Arc kugirango atubwire niba koko ibivugwa na Rwiyemezamirimo ko nawe yambuwe n’ikigo nderabuzima bigatuma adahemba abakozi ari ukuri, atubwira ko ahuze, Nyuma y’uko tuvuganye na we icyo gihe ari ku wa kane , twakomeje kumuhamagara kugeza kuwa Gatandatu w’icyo cyumweru twandikagaho nkuru ntiyitabaga telefone.

Igicumbi News kandi yaje kuvugana na Ngezahumuremyi Theoneste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune icyo gihe avuga ko icyo kibazo atari kizi ariko yizeza abaturage ko agiye kubafasha kubikurikirana bakishyurwa.Yagize ati “Mpamaze igihe kitari kinini ariko icyo kibazo ntago nari nkizi ,gusa kuva mbimenye abo baturage baza tukakiganiraho tukareba icyo dukora”.

Kuri ubu Rwiyemezamirimo yatubwiye ko batarabishyura.Ati: “Ntakintu bari kutubwira ahubwo menya nzajya mu nkiko kuko bari kuturangarana”.

Nyuma y’ukwezi Igicumbi News yongeye kuvugana na Ngezahumuremyi Theoneste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune atubwira ko aba baturage bari mu nzira yo kwishyurwa nubwo batazayabonera ingunga imwe.Ati: “Nyuma y’uko tumenye iki kibazo twavuganye n’umuyobozi uhagarariye icyo kigo nderabuzima tumubwira ko agomba kureba uko yishyura ayo mafaranga,ubu akaba yatubwiye ko kubera ko nta mafaranga ahagije bafite bagiye kujya batanga ibihumbi 100, 000 Frw buri kwezi kugeza amafaranga yose arangiye”.

Abaturage bavuga ko bambuwe umushahara w’amezi atanu ni bane aho buri wese yahembwaga umushara mbumbe w’ibihumbi makumyabiri n’amagana tanu by’amafaranga y’u Rwanda (20,500 Frw ).

Ni mu gihe Rwiyemezamirimo Mukantaganzwa we avuga ko yishyuza Ikigo nderabuzima cya Ruvune ibirarane by’amezi atanu bihwanye na Miliyoni imwe n’ibihumbi makumyabiri na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (1,025,000 Frw).

SOMA INKURU TWARI TWABAGEJEJEHO:

Gicumbi: Baratabaza Hashize hafi imyaka 3 bambuwe umushahara w’amezi 5 bakoreye ku kigo nderabuzima cya Ruvune

 

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News