Gicumbi: Abantu 6 banduye Coronavirus abahuye nabo barasabwa guhamagara inzego z’ubuzima bagasuzumwa

Inzego z’ubuzima Mu karere ka Gicumbi ziratangaza ko muri aka karere hamaze kugaragara abantu 6 banduye Coronavirus.

Mu kiganiro Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba Dr Ntihabose Coroneille amaze kugirana na Radio Ishingiro kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Tariki 11 Mata, 2020 yemeje ko hari abantu 6 bamaze kwandura Coronavirus.

Muri icyo kiganiro Dr Coroneille yabanje kwisegura avuga ko agiye kuvuga imwe mu myirondoro y’abanduye kugira ngo abahuye nabo bahamagare inzego z’ubuzima basuzumwe.Ati “Mu mbabarire ntago njyiye kwica amabwiriza y’ikiganga adusaba kugira ibanga.Hano ni ukuramira ubuzima bw’abaturage miliyoni 12 by’umwihariko ubuzima bw’abaturage ibihumbi 440 b’akarere ka Gicumbi”.

Yakomeje agira ati”:Dufite abantu batandatu bamaze kwandura,Hari umuntu umwe twafatiye I Gatuna wari waragiriye ingendo mu karere dusanga yaranduye,abandi ni umuryango w’abantu bane barimo umuyobozi wa I&M Bank Ishami rya Gicumbi uwaba yarahuye nabo yabitubwira akaduhamagara tukaza kumureba, undi wa Gatandatu ni umushoferi utwara imodoka y’akarere akaba yanatwaraga iya I&M Bank ,uwaba yarahuye nawe harimo abo bakunda gusabana,abakozi b’akarere, aba Dasso n’abandi nawe yaduhamagara”.

Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba arasaba abantu bose baba barahuye n’aba bantu kubimenyekanisha vuba bahamagara kuri nomero 114, na nomero y’akarere 4143 bagashyirwa mu kato ubundi bagasuzumwa ababa bataranduye bagataha kandi akavuga ko byose bazabikorerwa k’ubuntu.

BIZIMANA Desire/Igicumbi News