Gicumbi: Abantu bagera kuri 17 barembeye kwa muganga bazira kunywa ikigage

Kuri iki cyumweru Tariki ya 06 ukuboza 2020, nibwo Amizero Albertine wari warashatse mu murenge wa Kaniga, mu karere ka Gicumbi,  yari yatuye ababyeyi be ubushera basanzwe baba mu murenge wa Cyumba muri aka karere ka Gicumbi, bwatumye abaturage bari bitabiriye ibyo birori bamererwa nabi, kugeza naho uwabusomyeho wese ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Cyumba, Gatera Gilbert, yemereye Igicumbi News ko ayo makuru ariyo avuga ko abagizweho ingaruka n’iki kigage bamwe batangiye koroherwa. Agira ati: “Nibyo umukobwa wari warashatse mu murenge wa Kaniga, ku cyumweru yari yaje gusura iwabo abazanira ikigage mu ibuni, ariko icyo kigage cyateje ikibazo gikomeye cyane kuko uwagisomyeho wese byageze kuwa mbere atabasha kubyuka, twiyambaza Ambulance ibajyana kwa muganga, gusa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Ukuboza, twasuye abo barwayi tubona bamwe batangiye koroherwa kuburyo bitanga icyizere ko bazakira kuko umwe yasezerewe ajya mu rugo, Amizero avuga ko uko byagenze nawe atabizi kuko anavuga ko ubushera ariwe wabwiyengeye akavuga ko uko bwaje guhumanywa atabizi”.

Uyu munyamabanganshingwabikorwa kandi yakomeje atangaza ko mu bantu 17 bajyanwe kwa muganga, 14 barwariye ku kigo nderabuzima cya Ruhenda giherereye mu mujyi wa Gicumbi, naho 3 barwariye ku kigo nderabuzima cyo ku Mulindi mu murenge wa Kaniga.

Iki kibazo cyikaba cyabereye mu murenge wa Cyumba, mu  kagari ka Gasunzu, umudugudu wa Mugera ari naho Benda Theogene atuye, akaba arinawe papa wa Amizero Albertine wari wamusuye.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News

About The Author