Gicumbi: Abanyamuryango ba RPF bashimiwe ko bitwaye neza mu bikorwa byo kwamamaza
Kuwa Gatanu Tariki 09 Kanama 2024 nibwo abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI mu Karere ka GICUMBI bahuye basuzuma uko Ibikorwa byo kwamamaza Abadepite n’umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu byagenze mu Karere ka Gicumbi.
Amatora yabaye Tariki Tariki 15 Nyakanga yarangiye umukandida wa RPF inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ariwe uyatsinze ku majwi 99.18%. Intara y’Amajyaruguru niyo yamutoye ku kigero kiri hejuru kurenza iz’indi ntara.
Chairman w’Umuryango RPF INKOTANYI mu karere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yashimiye abanyamuryango bose bagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwamamaza. Avuga ko buri wese mu cyiciro arimo yitwaye neza.
Yagize ati: “Reka twishimire ko twatoye neza ibyo twakoze byose ni cyari kigenderewe ni amatora. Amatora yagenze neza mwarakoze cyane!. Ndashimira ubuyobozi bukuru bw’uyu muryango!. Mu gihe twiteguraga ibikorwa byo kwamamaza hagiye habaho ibiganiro by’ubukangurambaga mu byiciro bitandukanye kandi byatanze umusaruro. Ikindi reka dushimire abaduhaye ibikoresho bitandukanye”.
Mu bandi Nzabonimpa yashimiye harimo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwababaye hafi, abikorera n’itangazamakuru ndetse n’abaturage b’Akarere ka Gicumbi bose.
Tariki ya 09 Nyakanga 2024 nibwo umukandida wa RPF ku mwanya w’umukuru w’Igihugu Paul Kagame yaje kwiyamamariza mu karere ka Gicumbi. Ibi bikorwa byo kwiyamamaza byabereye kuri site ya Gicumbi ahasanzwe Stade ya Gicumbi, hari hateraniye ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR INKOTANYI.
Hari ku munsi wa 12 w’ibikorwa bye byo kwiyamamaza byari byaratangiye tariki 22 Kamena, Gicumbi akaba ari akarere ka 15 yari agezemo nyuma y’akarere ka Kayonza, Nyagatare, Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe na Bugesera.
Mu karere ka Gicumbi yaherukaga kuhiyamamariza kuwa 01 Kanama, 2017, aho icyo gihe yahuriye n’abaturage b’ako karere kuri site za Cyumba na Rutare.
Perezida Kagame afitanye amateka yihariye n’Akarere ka Gicumbi kuko niho yabaga mu murenge wa Kaniga ahazwi nko ku Mulindi w’Intwali ahari Ibiro bikuru bya RPF INKOTANYI mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.
Perezida wa Repebulika y’u Rwanda Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, kuri iki cyumweru Tariki 11 Kanama 2024. Ni mu muhango wayobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: