Gicumbi: Abanyeshuri babiri bakoze impanuka y’igare umwe ahasiga ubuzima
Ahagana saa kumi n’ebyiri zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023, mu gasantere ka Rukomo ko mu Kagari ka Kinyami Umurenge wa Rukomo, mu karere ka Gicumbi nibwo abanyeshuri bakoze impanuka ubwo bavaga ku ishuri bahekanye ku igare ubundi rekabura feri bakikubita hasi, bahita bajyanwa kwa muganga bagezeyo umwe yitaba Imana.
Tuyizere Theoneste niwe yitabye Imana mu gihe Byiringiro Moïse agihumeka Bose bigaga kuri Groupe Scolaire Muhondo, mu mwaka wa Gatanu w’amashuri y’isumbuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yemereye Igicumbi News ko iyi mpanuka yabaye umunyeshuri umwe akahasiga ubuzima.
Ati: “Bari ku igare, ni umuhanda mushya, mbere yuko uninjira mu Rukomo hariho ahantu hamanuka, urebye niho baturukaga rero k’ubwimpanuka umwe wari wakomeretse yaje kwitaba Imana agejejwe kwa muganga.”
Nzabonimpa Emmanuel uyobora Akarere ka Gicumbi, yakomeje yihanganisha iyi miryango y’aba banyeshuri harimo n’uwabuze umwana ndetse yibutsa abaturage kujya batwara ibinyabiziga batari ku muvuduko ushobora kuba wabashyira mu bibazo.
Ati: “Ni ukwihanganisha ariko no gusaba abandi ko twakomeza kujya tugendera ku muvuduko tubasha ku-Gerant(kugenzura), yaba ku igare cyangwa se n’ibindi binyabiziga kuko nta muntu wabagonze nuko bakase muri centre ya Rukomo nuko hakazamo impanuka, ntarundi ruhare rwabiteye kuko ari abanyeshuri bari bavuye ku ishuri.”
Umuyeshuri witabye Imana yari atuye mu Mudugudu wa Rukomo mu gihe uwakomeretse we atuye mu Mudugudu wa Ryarubanza hose ni mu murenge wa Rukomo, mu karere ka Gicumbi, bose bari mu kigero cy’imyaka 20.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: