Gicumbi: Abanyeshuri bo muri kaminuza ya UTAB bashyikirije inzu bubakiye umukecuru utagiraga aho kuba

Kuri uyu wa gatatu Tariki ya 27 ukwakira 2021, nibwo Mukabahabanya Beatrice, utuye mu murenge wa Byumba, akagari ka Nyarutarama, umudugudu wa Nyarubande, abanyeshuri bo muri Kaminuza y’Ubugeni n’Ikoranabuhanga ya Byumba(UTAB), bamushyikirije inzu irimo matera ebyiri, intebe 6, ameza, amasabune n’ibiribwa birimo umuceri n’amavuta byose bifite agaciro ka mafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni enye(4,000, 000 Frw).

Uyu mukecuru n’umuhungu we, Ndabamenye Elisa,  babana babwiye Igicumbi News ko bishimye cyane kuko batagiraga aho baba.



Beatrice ati: “Twabaga mu kazu kenda guhirima kanava tunasembera, tujya gukodesha inzu yo kubamo tukaba twari tumaze imyaka ibiri dukodesha buri kwezi twishyura ibihumbi bitanu”.

Iradukunda kevin ni umunyeshuri uhagarariye abandi muri UTAB, yabwiye Igicumbi News, impamvu batekereje iki gikorwa.

Reba uko uyu muhango wagenze:

Agira ati: “Ni igitekerezo cyatanzwe n’abanyeshuri ubwo twazaga kumusanira inzu yabagamo tuhageze dusanga bidahagije twiyemeza kwishakamo ubushobozi duterateranya amafaranga yo kubaka iyi nzu kuva hasi kugera hejuru”.

Iradukunda kandi yakomeje avuga ko hari n’abandi 2 bahawe isakaro bakaba nabo bashyikirijwe ibyo kurya birimo umuceri n’amavuta y’ubuto.



Dr Niyonzima Eliezer, umuyobozi w’ungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri UTAB, aravuga ko ibyakozwe biri mu nshingano ngari za Kaminuza.

Ati: “Iki gikorwa ni igikorwa ngaruka mwaka, ntago ishingano za kaminuza ari ugutanga amasomo ku banyeshuri gusa ahubwo iba ifite n’ishingano zo kwita ku iterambere ry’abaturage, kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage, kwita kubatishoboye tubishishikariza urubyiruko kuko twizera ko bizaganisha aheza iterambere ry’igihugu cyacu”.

Dr niyonzima, akavuga ko atarukubakira abantu gusa ahubwo bakora n’ibindi bikorwa birimo no gutangira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.



Nshimiyimana Valens, Ushinzwe imari n’ubitegetsi mu murenge wa Byumba, aravuga ko bazaba hafi Mukabahabanya mu bikorwa remezo yagejejweho.

Ati: “Nk’ubuyobozi yaba ubw’akagari ndetse n’ubw’umurenge tuzaba hafi uyu Mukabahabanya kuburyo tuzamufasha kubungabunga iyi nyubako yubakiwe, nihagira aho isenyuka tuyisane”.

Abanyeshuri bo muri UTAB, baravuga ko bazakomeza gukora ibikorwa rusange biteza imbere abaturiye Kaminuza.

Inzu abanyeshuri ba UTAB bashyikirije Beatrice
Abanyeshuri bahaye n’abandi baturage amafunguro

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: