Gicumbi: Abapolisi birukankanye Umuganga wari warenze ku mabwiriza agwa mu cyobo ahita avunika bikomeye

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Nyakanga 2021, ku mugoroba, saa kumi n’ebyiri irenzeho iminota mike, Habiyakare Damascène, ukorera akazi ku buganga mu nkambi y’impunzi ya Gihembe, iri mu karere ka Gicumbi, ubwo yari ari gutaha, amasaha Leta yashyizeho yo kugerera mu rugo kugirango hakumirwe ikwirakwira rya COVID-19 yamugereyeho, ageze  mu mudugudu wa Gacurabwenge, akagari ka Gacurabwenge, mu murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, yahuye n’imodoka ya Polisi, ihagaze, ariruka abapolisi  bamwirukaho, ageze hepfo agwa mu cyobo ahita avunika igufwa ryo mu kaguru.



Igicumbi News icyumva aya makuru yashatse kuvugana n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Mwumvaneza Didace, ntiyaboneka ku murongo wa Telefone.

Igicumbi News yavuganye na Sunday Emmanuel, umukuru w’umudugudu wa Gacurabwenge byabereyemo, dore ko uyu muganga yanaguye hafi y’urugo rw’uyu mukuru w’umudugudu, atubwira uko byagenze. Agira ati: “Ntago nari mpari, ariko bambwiye ko yahungaga Polisi irikumwirukankana, agwa mu cyobo cya ruhurura cyinyuramo amazi, avunika igufwa ry’ukuguru ,icyo nakoze nahamagaye Ambulance bamujyana kwa muganga”.



Sunday  Kandi yakomeje avuga ko Abapolisi bari bamwirukankanye babonye aguye mu cyobo, bahita basubira inyuma.

Umwana wa Sunday niwe wabashije kubona uyu muganga aho yari yaguye mu cyobo, arabivuga abapolisi bahita bagaruka kumureba, nabo babwira Komanda wabo ibibaye nawe arahagera. Nubwo bamusize aho bakigendera.

Sunday  aranagira inama abaturage inama yo kubaha inzego zibakuriye mu gihe baguye mu makosa. Ati: “Abantu twubahirize igihe, Kandi igihe umuyobozi aguhagaritse wahagarara ukisobanura”.

Kanda hasi wumve uko Sunday Emmanuel abisobanura:

Igicumbi News irakomeza gukurikirana iyi nkuru kugirango hamenyekane icyo Polisi ibivugaho.

Kugeza ubu umuganga waguye mu cyobo arwariye ku bitaro bya Byumba aho arimo kwitabwaho n’abaganga.



HABAKUBANA Jean  Paul/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: