Gicumbi: Abari abayobozi bakuru ba kaminuza ya UTAB birukanwe

Padiri Prof Dr Nyombayire Faustin wayoboraga Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB), Niyibizi Mbabazi Justine wari ushinzwe Imari na Dr Ndahiro Alfred wari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi bakuweho.

Padiri Nyombayire n’ubundi yari amaze iminsi 10 yandikiwe ibaruwa na Mgr Nzakamwita amumenyesha ko amuhinduriye ubutumwa bityo yakwitegura gusimburwa n’undi ku buyobozi bwa UTAB.

Icyemezo cyo gukuraho abayobozi ba UTAB, cyafashwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura mu nama y’igitaraganya yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ugushyingo 2019.

Yitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase; Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney; Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, Dr Mukankomeje Rose, abarimu n’abayobozi muri UTAB.
Ubwo inama yajyaga gutangira, abari abayobozi ba UTAB, basohowe mu cyumba yari igiye kuberamo babwirwa ko bahejwe.

Minisitiri Mutimura yavuze ko bafashe icyemezo cyo gukuraho ubuyobozi bwa UTAB kuko hari ikibazo cy’imiyoborere itanoze aho abayobozi bo hejuru ba Kaminuza bari bafite ubwumvikane buke ubwabo ariko bikototera n’ubwumvikane bw’abandi bakorana nabo.

Yavuze ko ibyo byadindizaga imyigire n’imyigishirize kuko HEC yaje kubasura ntibayiha rugari cyangwa ngo babayire uko bikwiye kandi bari babizi.
Minisitiri Mutimura yavuze kandi ko HEC yagarutse igasanga hari ibitanoze aho hari abanyeshuri bazanwaga muri kaminuza badafite impapuro zibazana, cyangwa umunyeshuri akajya mu mwaka wa kabiri, uwa gatatu nta kigaragaza amanota yabonye ku yindi kaminuza aho yavuye.

Ati “Twasabye ubuyobozi guhera ku nama y’ubuyobozi kujya ku ruhande kuko ntabwo babyifashemo neza, aba kabiri ni abayobozi batakoraga inshingano zabo.’’

Musenyeri Nzakamwita uhagarariye UTAB mu mategeko akaba n’Umuvugizi wayo yasabwe gushyiraho abandi bayobozi b’agateganyo bitarenze ejo, inzego zibishinzwe ziramufasha kandi mu kwezi kumwe hakaba habonetse abayobora iyi kaminuza bidasubirwaho.
Minisitiri Mutimura yavuze kandi ko Dr Ndahiro wari ukuriye Inama y’Ubutegetsi yegujwe kuko ntacyo yakoze ku bibazo kaminuza yari ifite.

Ibibazo byari muri UTAB byari byazitiye abanyeshuri guhabwa Impamyabumenyi (graduation), ariko ubu bemerewe na HEC ndetse bazazihabwa ku wa 12 Ukuboza 2019, ariko abafite ibibazo bagiye gufashwa kubikemura abo bizanga bategereze ikindi gihe.

Musenyeri Nzakamwita yavuze ko n’ubundi bari barasabye Umukuru wa Kaminuza kwitegura hagashyirwaho undi ariko na mugenzi we bari bahanganye we yanditse asaba kwegura.
Ati “Mfite ibaruwa yanyandikiye ambwira ko asezeye kugira ngo atworohereze. Ejo dufite inama buriya tuzareba ababasimbura hanyuma imirimo ikomeze.”

Mgr Nzakamwita yahishuye ko Padiri Nyombayire na Mbabazi Justine ari bo batumvikanye ku bintu bitandukanye bagirwa inama ntibashake kuzumva, ari nacyo cyatumye bahagarikwa ngo hajyeho abandi.

Guverineri Gatabazi yavuze ko ’nta bushake bwo kugirwa inama ubuyobozi bwa UTAB bwagize n’Inama y’Ubutegetsi itigeze ishaka gukorana n’inzego z’ibanze.’
Minisitiri Shyaka yibukije UTAB ko iba mu Karere ka Gicumbi y’amahoro bityo idakwiye kuba igicumbi cy’ibibazo.
Ati “Mudutsindire ibibazo mubikemure. Ntabwo dushaka ko UTAB iba igicumbi cy’ibibazo n’umwiryane.’’

Minisitiri Shyaka yiyamye abashaka kumanura umwuka mubi wari mu bayobozi b’iyi kaminuza awujyana mu barimu, abanyeshuri n’abandi, avuga ko ’ntabwo turi bubyihanganire’.
Minisitiri Shyaka yabwiye abayobozi n’abarimu ba UTAB ko u Rwanda rutazemera uwarenga ku mahame shingiro ari mu Itegeko Nshinga ngo ahembere amacakubiri, areme udutsiko n’ibindi.

Yabibukije kandi ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, riteganya ko ibibazo bikemurwa mu bwumvikane mu nzira y’ibiganiro ariko atari mu nyandiko nk’izakoreshejwe na Mgr Nzakamwita na Padiri Nyombayire.

Padiri Prof Dr Nyombayire yabwiye IGIHE ko yakiriye neza iki cyemezo kuko n’ubundi yari amaze iminsi 10 abonye ibaruwa y’umwepiskopi imuhindirira ubutumwa.

Ati “Nta kintunguye kirimo ahubwo nishimiye ko bangabanyirije iminsi yo kuguma ahantu kandi igihe cyanjye cyararangiye. Nishimiye ibyo nabashije kugeraho mfatanyije n’abandi cyane cyane mfashijwe n’Imana. Twubaka iriya kaminuza natangiranye nayo iva mu busa kugeza aho igeze nibura abazaza nyuma bafite icyo basanga.’’

Padiri Nyombayire yavuze ko nk’umusaserdoti yishimiye kubona umwanya wo gukora indi mirimo nubwo atazi iyo azashingwa ariko hari izwi neza ya gisaseridoti.

Ati “Hari indishyi umuntu aba akize cyane ibyo twari tumazemo iminsi harimo ibinyoma, amakabyankuru, iterabwoba…hari ibyo nduhuka kuko si kimwe n’inkeke twarimo.”

Padiri Nyombayire mu ibaruwa yandikiye Mgr Nzakamwita yatangaje ko ashobora no kwitabaza amategeko ku byo yavuzweho.

Mu kiganiro na IGIHE yasobanuye ko icyo yashakaga kuvuga ari uko akeneye gukurwaho urubwa akarenganurwa kuko nta ruhare afite mu byabaye.
Padiri Prof Dr Nyombayire yahagaritswe nyuma y’uko n’ubundi Umushumba wa Diyoseze ya Byumba, Mgr Nzakamwita Servilien yari yafashe icyemezo cyo kumuhagarika kuyobora UTAB amushinja kuba inyuma y’ibibazo biyirangwamo.

Padiri Nyombayire we avuga ko Musenyeri Nzakamwita yamuhagaritse mu izina rya diyosezi kandi atari yo ishinzwe UTAB, ndetse ko ibibazo amushinja guteza muri Kaminuza atari byo ahubwo hari abandi babiteza.
Mgr Nzakamwita yamwandikiye amumenyesha ko akimara kubona iyo baruwa yihutira “kwegeranya ibyo wari ushinzwe, ukazabishyikiriza uwo nzakumenyesha mu minsi mike.”

Ikomeza igira iti “Nguhaye ukwezi kumwe kugira ngo ube warangije gushyira ibintu byose ku murongo. Nyuma nzagusobanurira ubutumwa bushya bugutegereje.”

Ku wa 13 Ugushyingo 2019, Padiri Nyombayire yasubije Mgr Nzakamwita ko ibaruwa yamwandikiye itagaragaza igihe yandikiwe yamugezeho ku wa 12 ko ukwezi ariko ko ibikubiyemo bitamunyuze ndetse azitabaza amategeko.

Padiri Nyombayire avuga ko yasezeranye kubaha Mgr Nzakamwita kandi ko iryo sezerano atigeze aritezukaho n’ubu yiteguye gushyira mu bikorwa icyo azamusaba cyose.

Iyi baruwa ndende, Padiri Nyombayire yavuze ko ibaruwa yandikiwe na Mgr Nzakamwita igaragaza ibirango bya Diyosezi imumenyesha ko agiye guhindurirwa ubutumwa mu gihe yashyizweho n’inteko rusange ya UTAB bivuze ko ibaruwa yari kuza mu izina rya Kaminuza aho kuza mu izina rya Diyosezi. Ubusanzwe Mgr Nzakamwita niwe uhagarariye mu mategeko UTAB ni nawe muvugizi wayo.

Ati “Mu by’ukuri ntaho ihuriye n’ubuyobozi bwa kaminuza. Kuyigira rero iyo kumvana ku mwanya nashyizweho mu buryo buzwi, bikanamenyeshwa ziriya nzego za Leta, ndabibonamo kuvangavanga, kwitiranya no guharabika, bikaba biteye impungange n’urujijo.”

Padiri Nyombayire yabajije Musenyeri Nzakamwita ‘iyo kaminuza ayobora iza kuba iyoborwa n’umuntu utari umupadiri cyangwa udafite aho ahuriye na Kiliziya Gatolika ububasha yari kumugiraho.’

Avuga ko kuba kandi Musenyeri Nzakamwita yaramwandikiye ibaruwa imuhagarika ntamenyeshe umuyobozi mukuru wungirije mu gihe icyemezo inama y’Ubutegetsi yafashe bose kibareba, abyita icyemezo kitatekerejweho neza, amusaba kugaragaza ibibazo biri muri iyo kaminuza n’uruhare yabigizemo.
Padiri Nyombayire kandi yamenyesheje Musenyeri Nzakamwita ko kumuhagarika bidakwiye gushingirwa ku mwanzuro w’Inama y’Ubutegetsi hirengagijwe ububasha bw’Inteko Rusange y’Umuryango wa UTAB kuko amategeko ateganya ko icyemezo cyo guhagarika cyangwa gushyiraho umuyobozi wayo cyemezwa n’impande zombi.

Yisobanuye ko hari komite zashyizweho zishinzwe kumenyekanisha ibibazo biri muri iyo kaminuza no kubishakira umuti ariko bigaragara ko ukuri kuri byo kwirengagizwa nkana.

Yavuze ko hari ibintu bikorwa bidasobanutse birimo ibyemezo byatowe n’inama byemejwe n’abatageze kuri ½ nk’uko itegeko ribiteganya ariko bikaba bishingirwaho, hari imyanzuro y’akanama nkemurampaka avuga ko yagizwe ibanga byose hagamijwe guhisha ukuri.

Yavuzemo kandi ko icyo Musenyeri yita ibibazo biri muri UTAB ari ukutumvikana afitanye n’umwungirije ushinzwe imari, ubutegetsi n’iterambere witwa Mbabazi Justine ngo umusuzugura kuko yahisemo gukorana na Dr Ndahiro ukuriye inama y’Ubutegetsi kandi ari na we[Ndahiro] ntandaro y’imikorere mibi.

Ati “Hejuru yo gusuzugura umuyobozi mukuru wa kaminuza no gusesagura umutungo wayo batanashaka ko imicungire yayo ijya ahabona, hajemo ibyo kubihererana, bababeshya Nyiricyuhahiro namwe mwigira ku ruhande rwabo mwirengagije ibyo mwabwiwe n’abo dukorana.”

Padiri Nyombayire yahaye ingero nyinshi Mgr Nzakamwita zishimangira ko Dr Ndahiro ariwe nyirabayazana y’umwuka mubi uri muri iyo kaminuza harimo n’aho hari umuyobozi yashatse kubeshyera, akagirwa inama yo kwiyunga nawe.

Ati “Ngiye kwitabaza amategeko. Ay’igihugu cyacu harimo n’agenga umurimo, agena imikorere ya za kaminuza mu Rwanda n’agenga imiryango itegamiye kuri Leta harimo na UTAB.”

Umwarimu ukuriye Ishami ry’Uburezi muri UTAB, Niyonzima Eliezer, yavuze ko ibibazo biri muri iyi kaminuza bitigeze bijya mu barimu no mu banyeshuri.

UTAB yashinzwe mu 2006, yigisha amasomo y’Ubugeni, Ivugururamibereho rigamije iterambere ry’Abanyarwanda, gucunga umutungo no kwimakaza iterambere, abarezi babereye kurerera u Rwanda mu bumenyi n’Ubumenyamuntu, Ubuhinzi n’Ubworozi, kubungabunga Ibidukikije n’Ingufu zisubira.

Iyi nkuru tuyikesha ikinyamakuru Igihe. 

@igicumbinews.co.rw