Gicumbi: Abarimu 187 bari mu kazi ntaho banditse

Teacher writing on the new blackboard

Raporo ya Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta irerekana ko hari abarimu 1,566 mu mashuri ya Leta bari mu kazi badafite ibyangombwa bibashyira mu kazi.

Aba barimu bangana na 6.6% by’abarimu bose mu gihugu, bakaba bakora nta mpapuro cyangwa se dosiye bafite bitewe ahanini n’uburangare bw’abashinzwe kugenzura umurimo.

Iyi raporo itanga urugero rwo mu mashuri atandatu yo mu Karere ka Nyagatare, aho nta mwarimu n’umwe ufite ibyangombwa. Mu barimu 2,430 babarurwa muri ako karere, 807 nta byangombwa bafite.

Mu Karere ka Nyamagabe ho, abarimu 391 mu barimu 2,586 nta byangombwa bafite, mu gihe muri Gicumbi ari abarimu 187.

Iyo raporo ivuga kandi ko bidasobanutse uburyo abarimu 4,087 mu turere 11 bageze mu kazi kandi nta mabaruwa abashyira mu myaka barimo bafite.

Ni mu gihe kandi hari abarimu 762 bari mu kazi ariko batarigeze berekana impamyabumenyi zabo. Ibi bikaba bituma umuntu yakwibaza niba koko bafite ubushobozi bwo kuba bakwigisha.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yerekana ko mu Rwanda habarurwa abarimu ibihumbi 63,986, muri bo abigisha mu mashuri abanza bujuje ibisabwa ni 98.6% mu gihe mu mashuri yisumbuye abujuje ibisabwa bangana na 76%.

@igicumbinews.co.rw