Gicumbi: Abaturage barashinja ubuyobozi kwitorera umuyobozi bwarangiza bukamusimbuza undi

Nsanzurukundo Mathias aravuga ko yarenganyijwe(Photo:Igicumbi News)

Bamwe mu baturage bo Mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Bwisige, Akagari ka Gihuke, mu Mudugudu wa Nyamugali, barashinja ubuyobozi bw’umudugudu ndetse n’ubwisumbuyeho, kugambanira uwitwa Nsanzurukundo Mathias, baheruka gutora ngo abahagararire nk’umuyobozi ushinzwe imibireho myiza mu mudugudu, barangiza bakamukuraho.

Bamwe mu baganiriye na Igicumbi News, banze ko dutangaza amazina yabo mu itangazamakuru ku mpamvu z’umutekano wabo, bavuga ko Nsanzurukundo, bamurenganije kuko bamwitoreye mu ruhame, bakamutora ku rugero rwo hejuru, hanyuma akaza gusanga yarasimbujwe undi. Umwe ati: “Yararenganye kuko twamwitoreye ku rugero rwo hejuru hanyuma agasanga yarasimbujwe uwitwa valens”.



Nsanzurukundo Mathias, yabwiye Igicumbi News ko yarenganyijwe, agashinja ubuyobozi bw’umudugudu wa Nyamugali, kumwambura umwanya yatorewe wo guhagararira abaturage mu mibereho myiza, nyuma bakamusimbuza undi mugenzi we, utari wabonye amajwi, akavuga ko ayo matora yari yabereye mu ruhame rw’abaturage, akaza gutorwa ku bwiganze bw’amajwi angana na mirongo icyenda ku ijana, nyuma ngo yamenyeshejwe ko azajya guhugurwa agahatana ku rwego rw’akagari n’abandi bayobozi batowe mu y’indi midugudu, gusa ngo icyo igihe cyo kujya aho amahugurwa arabera, yasanze yasimbujwe nundi muturage, ari naho ahera ashinza ubuyobozi bw’uwo mudugudu ndetse n’ubwisumbuyeho kumusimbuza undi atabimenyeshejwe.

Yakomeje avuga ko yaje kubaza ushinzwe imibereho myiza ya baturage mu murenge wa Bwisige, Rushingubone, akamubwira ko afite imyitwarire mibi yuko yaguze inka za Girinka atabiherewe uburenganzira, kandi ngo izo nka yaziguze ubuyobozi bubizi, nyuma bukaza kumubwira ko izo nka agomba kuzigarura akagaruzwa amafaranga ye, arinacyo ubuyobozi bwagendeyeho bumubwira ko afite imyitwarire mibi, akaza no kubimenyesha umunyamabanga nshingwa bikorwa akamubwira ko agiye kumukurikiranira ikibazo agategereza amaso akaba yaraheze mukirere.



Mu magambo ye. Ati: “Njyewe natorewe umwanya w’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mudugudu, ntorwa ku rugero rwo hejuru ku majwi asaga 9%, bamenyesha ko nzajya mu mahugurwa azabera ku murenge ndetse tukanitoramo uzahagararira abandi mu kagari, ngeze ku murenge nsanga bansimbuje uwitwa Ndimubanzi Valens, nahise mbimenyesha unshinzwe imibereho myiza ya baturage ambwira ko mfite imyitwarire idahwitse, ngo konaguze inka za Girinka, kandi izo nka banshinja naziguze ubuyobozi aribwo bwambwiye ngo nzigure, arinabwo tumvikanye ibiciro kuko nge nsanzwe ngura inka ndi umucuruzi wazo, bakaza gusanga birarabura, bumpamagara bumbwira ko bitagikunze kugura izo nka kubera ko nari natwaye imwe, indi yasigaye kwa Mudugudu nkaza kuyisubizayo bakangaruza amafaranga yanjye, rero niba ariyo mpamvu bashingiyeho bavuga ko imyitwarire yanjye idahitse, simbizi nagirango munkorere ubuvugizi ndenganurwe, niba ari izo nka bashinja naguze kandi ubuyobozi bwari bubizi nabwo mbe naba umwere kubijyanye ni’myitwarire, hato ntazajya gusaba serivisi bakayinyima bagendeye kuri ibyo”.

Umuyobozi w’uwo mudugudu Habineza Papias, avuga ko atemera ibyo Mathias amushinja, abwira umunyamakuru ku murongo wa Telefone, n’agasuzuguro kenshi, yashimangiye ko niba yarabonye ko Igicumbi News, ari urukiko yaregamo agakemurirwa ikibazo, yagenda ikakimukemurira, ahita akupa. Ati: “Ibyo Mathias yababwiye arabeshya, ntago yigeze atorwa, kandi niba muri urukiko yagiye kuregera ntaribi mwamukemurira ikibazo, mukareka kugira byinshi mumbaza”.




Twongeye kumuvugisha ku murongo wa telefoni ntiyayifata,  tyongewe kuyigerageza ngo adusobanurire iby’icyo kibazo ahita akuraho telefone.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwisige, Ndizihiwe Cyriaque, nawe avuga ko Mathias ibyo abashinja atari ukuri, ko atigeze atorwa n’abaturage ahubwo ko yiyamamaje bagasanga afite imyitwarire mibi bakanga ko atorwa n’abaturage kuko basanze yaraguzeho inka za Girinka bakabona atatorwa, ko ashobora gutorwa akazajya arya imfashanyo yahawe aho kuzigeza kubo ayobora.

Yagize Ati: “Ibyo uwo muturage avuga ntago ari ukuri, kuko ntago yigeze atorwa n’abaturage ibyo kuba yaratowe arabeshya, ahubwo nuko nk’ubuyobozi twasanze afite imyitwarire idahwitse, kuko yari yaraguze inka za Girinka tukanga ko atorwa kugirango adatorwa kandi ari igisambo akazajya arya imfashanyo zagenewe abaturage ayobora”.

Bamwe mu baturage bakomeje kubwira Igicumbi News, ko Mathias yarenganye, bagashinja umuyobozi w’umudugudu ko yabonye harimo akantu akoherezayo mugenzi we basangira agacupa. Bagasaba inzego zisumbuyeho kugenzura iki kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwisige, Ndizihiwe,  avuga ko icyo kibazo atazigera agikemura kuko byanzuwe ko atemerewe kuyobora abaturage afite imyitwarire mibi.



Gasangwa Oscar/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News: