Gicumbi: Abaturage bariye karungu bigaragambije bashinja Gitifu kuvuna ukuguru umusaza ubundi bamusaba kumuheka wenyine yabyanga bakamuhekananamo n’uwavunitse

Umusaza wavunitse n'imodoka ya Gitifu yamujyanye kwa muganga(Photo: Igicumbi News)

Ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu, Tariki 17 Nyakanga 2021, Abaturage bo mu kagari ka Nyabushingitwa, mu murenge wa Bwisige, mu karere ka Gicumbi, bigaragambije nyuma yuko umunyamabanshingwa bikorwa wari urimo gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19, yinjiye mu urugo rw’umuturage witwa Zigirinshuti Anastase, utuye mu Mudugudu wa Ndayabana, mu kagari ka Nyabushingitwa, agasanga barimo kunywa ikigage, abari bahari bakamushinja ko akinjira yahise akubitana n’umusaza ari nawe nyirurugo, ubundi akamufata mu mashati yarangiza akamukubita hasi ibyamuviriyemo kuvunika akaguru, ibi Gitifu arabihakana akavuga ko uriya musaza ariwe wituye hasi abishaka atinya guhanwa.



Bikimara kuba abaturage bahise bafata ingombyi ubundi bamushyiramo barangije bamujyana ku umuhanda bategeka umunyamabanga nshwingabikowa w’Akagali kunwikorera cyangwa agahitamo ko nawe bamujyana mu ngobyi ari kumwe n’uwo musaza kuko ariwe wamuvunnye.

Amashusho yafashwe  n’Imboni ya Igicumbi News, yahise igera aho byabereye, agaragaza abaturage bahagaze mu muhanda, bari hejuru y’umusaza uryamye mu ngobyi bavugira hejuru ngo “Naze amujyane niwe wamuvunnye, ntitwaheka umuntu utavunnye”.

Kanda hasi urebe ayo mashusho:

Umwe muri abo baturage yabwiye Igicumbi  News. Ati: “Uwo muturage yacuruzaga akabari ariko aho haziyemo gahunda ya guma mu rugo ava mu kabari ahita ajya mu rugo noneho mu kujya mu rugo, gitifu we yaje amusanga mu rugo, amusanze mu rugo yari arimo asarura ibigori hanze kuko biri ku mbuga hanze ari kumwe n’abana ndetse n’abuzukuru bari bari ku musarurira, ariko uwo muturage yari yabashigishiye agashera kuko na nyirubwitwe nawe abyiyemerera, ubwo rero bari bamaze gusarura ibyo bigori bagiye gufata amafunguro bafata nako gashera barimo kukanywa, kubera ko gitifu yari asanzwe aziko uwo muturage acuruza akabari ashobora kuba yagizengo ni abanywi bimuriye akabari mu rugo, gitifu yaje asunika urugi arabinjirana abandi baguma aho mu rugo, barangije uwo musaza yari ahagaze mu muryango ahita amusunika yitura hasi hanyuma avunika akaguru, nibwo abaturage bamukoreye ubutabazi bamushyira mu ngobyi bamushyira ku muhanda ngo bamujyanye kwa muganga ariko bakomeze gusigana ngo uwamuvunye niwe ugomba kumutwara”.

Nubwo aba baturage bagaragaza ko uyu mutarage yahutajwe, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyabushigitwa,Ndahayo Jean Baptiste, we siko abibona dore ko mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News avuga ko uyu muturage yari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, agacuruza akabari ndetse akavuga ko atigeze amuhutaza ahubwo uyu muturage yabikoze kugirango agaragaze ko yarenganye nyamara ataribyo. Ati: ” Umuturage twasanze yapimye akabari ndetse yakoranyije n’abandi baturage, tugezeyo Hari imiryango 2 hamwe barahakinga tugeze ku muryango dusanga arahari ari ku muryango kuko ni umuturage usanzwe abana n’ubumuga we yahise yikubita hasi kugirango agaragaze ko agize ikibazo ariko mu byukuri nta muyobozi wigeze amukoraho ngo tuvuge ko yamurenganyije, hanyuma ubwo abandi bahise bafunga umuryango bariruka barengaga 10, sinarindi njyenyine narindikumwe n’undi muntu ubwo na muganga ari burebe koko niba bamurenganyije”



Gitifu yabwiye Igicumbi News ko yaba yabikoze gutya kugirango ahunge ibihano biza ku mufatirwa. ati:” Yakoze ibi kugirango ahunge ibihano biza ku mufatirwa kuko yacuruje akabari mu bihe bitemewe, Kandi n’abaturage batuye mu Mudugudu si abo mu muryango we bari baje kumusarurira, Kandi ni mu Midugudu itandukanye kuko bari bikingiranye naho kwitura hasi niwe wabyikoresheje.

Kanda hasi ukurikire uko gitifu abisobanura:

Gusigana gutwara uyu musaza kwa muganga byamaze amasaha ibiri, hagati saa sita z’amanywa na saa munani, yari acyiryamye mu ngobyi kumuhanda, abaturage bavuga ko badashobora na rimwe kumuheka, mu gihe gitifu nawe atagiye mu ngobyi, iyi myigaragambyo yahoshejwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwisige, Ndizihiwe Cyriaque, wazanye imodoka ye akamujyana kwa muganga.



Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabushingitwa akibutsa abaturage ko “Bagomba kwibuka ko Covid-19 ihari, Kandi bakirinda bakareka gucungana n’ubuyobozi ahuwo bagafatanya kuyirwanya”.

Muzehe Anastase, uri mu kigero cy’imyaka 70, yari asanzwe yaravunitse akaguru karimo Tije, ariko ako kaguru yavunitse uyu munsi ntago ari ko karigasanzwe kavunitse. Inzego z’ubuyobozi zabwiye Igicumbi News ko atari bwa mbere ahaniwe gucuruza inzoga.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News