Gicumbi: Abaturage ntibishimira amafaranga bahembwa muri Green Gicumbi Project

Uhereye ibumoso ni Ingabire Marie Immaculée, Ndayambaje Félix, na Augustin Hitimana

Ubushakashatsi bwo gusuzuma uko ibikorwa bya Green Gicumbi Project, birimo gushyirwa mu bikorwa bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency Iternational), bukamurikirwa inzego zitandukanye zo mu karere ka Gicumbi, FONERWA ndetse n’ubuyobozi bwa Green Gicumbi Project, bwagaragaje ko hari abaturage bo mu karere ka Gicumbi batishimira umushara bahembwa mu bikorwa byo guca amaterasi y’indanganire nubwo abishimira ko baciriwe amaterasi y’indanganire ari 90%.

Green Gicumbi, ni umushinga ucungwa na FONERWA, ugamije kubungabunga ibidukikije mu karere ka Gicumbi, ukora ibikorwa byo gusazura amashyamba no guca amaterasi y’indinganire ndetse n’ibindi bikorwa.

Bamwe mu baturage ba nyakabyizi bakora amaterasi y’indinganire bakunze kwinubira guhembwa amafaranga make ugereranyije n’abandi bayakora mu bikorwa rusange bizwi nka VUP.

Ubusanzwe mu karere ka Gicumbi, umuntu iyo ahinze ahembwa umubyizi w’amafaranga 1000  agataha saa sita, kuri ubu muri akarere hari ibindi bikorwa bya VUP birimo guhemba 2000 Frw ku munsi, ariko abaturage bakora muri Green Gicumbi Project bo bavuga ko bahembwa hagati y’ 1000 Frw n’ 1200 Frw ndetse bakanahabwa icyate kinini kuburyo hari aho bahinga umunsi wose ntibagisoze.

Bamwe mu abakozi bashinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu mirenge bo mu karere ka Gicumbi, nabo bemeza ko ako ari akarengane nabo bagashimangira ko abaturage bahembwa amafaranga make.

Alphonsine Uwamahoro ashinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu murenge Byumba aragira ati: “Abandi bakora metero 3 kuri 5 ariko abakora muri Green  Gicumbi Project bo babaha ahantu hanini kuko icyate rwiyemezamirimo abaha ntago bakirangiza urumva ikibazo n’icyate”.

Mulindabyuma Diocles, ashinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu murenge wa Kaniga, we avuga ko Green Gicumbi Project ihemba amafaranga make ugereranyije n’uburyo umuturage wakoresheje mugenzi we amuhemba.

Ati: “Icyuho kirimo kuko niba umuntu akoze ahawe akazi n’umuturage mugenzi we agahabwa 1000 Frw, akumerengerezaho  n’ibiryo ntago ahandi yahabwa 1000 Frw ntakindi ahawe ngo abyishimire”.

Naho Muganga Albert, ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere, mu murenge wa Mukarange, aravuga ko amafaranga akwiriye kwiyongera.

“Iyo turebye 80% by’abaturage icyate bahabwa barakirangiza abandi 20% ntibakirangize, ubwo ndumva niyo batagabanya icyate ariko mafaranga bahabwa akaba yakwiyongera akaba 1500 Frw byarushaho kuba byiza”.

Kagenza, ukuriye Green Gicumbi Project, aravuga ko umushahara ushobora kuba muto kubera ko nta  giciro fatizo kuri banyakabyizi gihari mu karere ka Gicumbi.

“Ku kijyanye n’ibiciro bya nyakabyizi bigenda bitandukana mu gihugu ugasanga Rwiyemezamirimo ariwe wumvikana ku giciro n’abaturage twebwe tuza nk’abahuza gusa”.

Akavuga ko hakenewe igiciro fatizo cy’umushahara fatizo muri Gicumbi “Kandi tuzajya tuganira turebe icyibereye umuturage”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix,  yasabye ko ikijyanye n’umubyizi, abashinzwe ubuhinzi mu murenge bafatanya n’abumushinga mu gufatanya gushaka umubyizi fatizo.

Ati: “Niba ari 700 niba ari angahe ariko tumunye ayo bagomba guhembwa, abantu bagomba gutandukanya VUP isanzwe ndetse n’indi imirimo kuko VUP yo iri Social Oriented, iyo rwiyemezamirimo akoze kuri iyi mirimo isanzwe ntago byamera kimwe”.

Umuyobozi wa Transparency International, Ingabire Marie Immaculée, Aravuga ko abantu batagomba kugwa mu mutego w’inyungu.

Ati: “Ikigenderewe ntago ari ukubuza abandi guhabwa serivisi runaka, gusa ikiza nakunze ni uguhinga mukwange nkanahembwa, b’agronome barasabwa kongera gusobanurira abaturage ukuri uko biteye, icyo njyewe nari numvishe nk’ikibazo ahubwo n’abantu bakora amasaha menshi icyo cyasuzumwa, ikijyanye n’amasaha nabwo tuzegera ba Rwiyemezamirimo turebe uko byakemuka”.

Mu bindi byatangajwe mu ubushakashatsi kubijyanye nuko ibikorwa birimo gushyirwa mu ngiro muri Green Gicumbi Project, abaturage 89 % bavuga ko ibi bikorwa babyemera banabizi.

Mu mwaka wa 2019, 49%  by’abaturage nibo bizeraga uyu umushinga naho muri 2020, 63% nibo bawizeraga.

Abaturage bagera kuri 52% bavuga ko batagize uruhare mu guhutamo imbuto.

44% bavuze ko nyuma yo guciribwa amaterasi y’indinganire bejeje inshuro ebyiri ugereranyije n’umusaruro babonaga mbere.

Augustin Hitimana, ukuriye imari muri FONERWA, yishimiye ibyavuye muri ubu ubushakashatsi, asaba Transparency International n’akarere ka Gicumbi, gukomeza ubufatanye kugirango umushinga wa Gicumbi Project ukomeze gushyirwa mu bikorwa neza.

BIZIMANA Desire/Igicumbi News 

About The Author