Gicumbi: Abivuriza ku Bitaro bya Byumba babyambuye Miliyoni 60

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Byumba byo mu Karere ka Gicumbi bwasabye Abadepite bari mu ruzinduko muri kariya Karere kuzabakorera ubuvugizi kubera umwenda wa miliyoni 60 ibi bitaro biberewemo n’abaturage.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Byumba bwasabye Abadepite ubuvugizi

Itsinda ry’Abadepite basuye aka Karere, ririmo abo muri komisiyo ishinzwe iterambere ry’Imibereho myiza, abo muri Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC).

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itanu, ku munsi wa mbere basuye ibikorwa binyuranye banaganira n’ababiyobora.

Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba, Dr Ntihabose Killy Colneille yahise abwira izi ntumwa za rubanda ibibazo bya biriya bitaro bishingiye ku mwenda wa miliyoni 60 Frw biberewemo n’abaturage.

Dr Ntihabose uvuga ko kiriya kibazo cy’abaturage bambura amavuriro atari umwihariko w’ibitaro ayoboye ahubwo ko kiri no mu bigo nderabuzima.

Ati “Mwagiye mwumva ibitaro byinshi n’ibigo nderabuzima byinshi bavuga ko bafungirana abarwayi babuze ubwishyu, ukabura icyo wakora nyuma  ukareka bagasohoka, ku buryo nko mu bitaro byonyine tubara amafaranga arenga Miliyoni 60 abarwayi batubereyemo.”

Uyu muyobozi w’ibitaro avuga ko ibi bituma na serivisi batanga ziba mbi kuko amafaranga bakoresha yose atava muri Leta ahubwo ko hari n’ava mu bwishyu bw’abaturage

Ati “Ni kibazo kidukomereye kuko iyo ubajije inzego zitandukanye usanga nta bisubizo bafite, nk’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, icyo tubasaba ni ukudufasha kubikurikirana.”

Hanagaragajwe ikibazo cy’Ibigo Nderabuzima bishaje, nk’icyo mu Murenge wa Ruvune, icya Munyinya n’icya Tanda, bifite inyubako zidahagije kuko bikenewe kwagurwa/

Dr Ntihabose yavuze ko n’ubwo abagana Ibigo Nderabuzima bishimira serivisi bahabwa, umubare w’ abakozi babyo ukiri muto ugereranije n’umubare w’abarwayi babigana

Abadepite basuye akarere ka Gicumbi bayobowe na Hon Ndoriyobijya Emmanuel, basabye Akarere gushyira ku rutonde uburyo ibibazo byagaragajwe mu nteko ya PAC ishize byamaze kubonerwa umuti, ndetse bakerekana n’ahakiri imbogamizi.

Izi ntumwa za rubanda ziri mu ruzinduko mu gihugu hose, iziri mu Karere ka Gicumbi zavuze ko zizasura Imirenge igize aka Karere kugira ngo hasuzumwe uburyo inzego z’ibanze zigenda zikemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba, Dr Ntihabose Corneille
Ubuyobozi bw’Akarere bwahaye ikaze Abadepite basuye kariya Karere
Babagaragarije uko bari gukemura ibibazo

@igicumbinews.co.rw