Gicumbi: Aborozi barataka basaba ko bakwishyurwa miliyoni 15 Frw zimaze imyaka 3 bambuwe

Ikusanyirizo ry’amata rya Koperative”Borozi Twisungane Kabuga”-(Photo:Igicumbi News).

 

Aborozi bo mu murenge wa Nyamiyaga, mu karere Gicumbi, barasaba ko bakwishyurwa amafaranga bambuwe na Rwiyemezamirimo, nyuma yuko hashize imyaka 3, aho bambuwe Miliyoni zirenga 15 bityo bakaba banatabaza inzego zibifitiye ububasha nazo zikabafasha kwishyurwa.

Aba borozi bibumbiye muri Koperative”Borozi Twisungane Kabuga”, yo mu murenge wa Nyamiyaga ikora ibikorwa byo gukusanya amata ikayashakira isoko, iravuga ko ifite igihombo cyinini yatewe na rwiyemezamirimo bakoranye imuha amata akabambura Miliyoni 15, 432, 694 Frw.

Habinshuti Antoine ni umunyamabanga wa komite nyobozi wa koperative ari nawe ukurikirana ibyaya mafaranga, yabwiye Igicumbi News ko ntako batagize ariko bakaba batishyurwa. Agira ati: “Mu mwaka wa 2017 nibwo twakoranaga na Kamanzi charles, wari uhagarariye company yitwa Crystar Industry, yatangiye atwishyura bigezaho arahagarara, bibangombwa ko tujya mu nkiko aratsindwa, nyuma yo gutsindwa umuhesha w’inkiko yatubwiye ko yashakishije imitungo yanditse kuri Charles asanga nta mitungo imwanditseho none ubu turasaba inzego zibifitiye ububasha kudufasha kuko aborozi baba batubaza amafaranga yabo”.

Nyuma yo kuvugana n’umunyamabanga wa Komite ya Koperative Borozi Twisungane tukanabona inyandiko igaragaza Charles asinyira umwanzuro w’urukiko, Igicumbi News yahamagaye nimero ye yashyize ku nyandiko ari gusinya, atwitaba atubwira ko atigeze akorana niyo Koperative, nyamara iyo nyandiko ibigaragaza.

Nzayiramya Tharcisse uhagarariye amakoperative mu karere ka Gicumbi, we yabwiye Igicumbi News ko hagishakishwa imitungo ya Rwiyemezamirimo wambuye aborozi. Agira Ati: “Nibyo birazwi Twisungane Kabuga, bambuwe amafaranga menshi gusa twabagiriye inama yo kujya mu rukiko, ariko ikibazo cyabaye nuko imitungo yanditse kuri iriya Company ya Crystar ari mike ugereranyije n’amadeni ifitiye abo yambuye, ubu haracyashakishwa imitungo y’iriya company, ikindi nuko nk’akarere dukomeje gukora ubuvugizi kugirango hishyurwe aya makoperative kugirango akomeze ubucuruzi bwayo bw’amata”.

Nzayiramya Kandi yakomeje avuga ko Crystar Company itambuye aborozi bo muri Nyamiyaga gusa kuko yambuye n’abo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Gicumbi.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News