Gicumbi: Abubatse amashuri barataka ubukene bukabije kubera kutishyurwa amafaranga bakoreye

Ku ifoto ni abubatse ku ishuri rya Nyamugali(Photo:Igicumbi News)

Bamwe mu bubatse amashuri mashya y’Ikigo cy’amashuri abanza cya Nyamugali giherereye mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Bwisige, mu Kagari ka Gihuke, barataka ubukene bukabije kubera kutishyurwa amafaranga bakoreye, none abo batse amadeni babamereye nabi, bakaba basaba ubuyobozi kubibuka bakabaha amafaranga yabo.

Aba bakozi  biganjemo abafundi n’abayede babwiye Igicumbi News ko ubukene bubugarije kubera kwamburwa n’ubuyobozi bw’umurenge Kandi amashuri n’igikoni bubakaga mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri  yaruzuye, none bakaba basaba ubuyobozi bw’umurenge kubishyura amafaranga yabo, kuko abacuruzi babakopaga ibyo kurya bari kubuka inabi no kubatuka kumpamvu yo kutabishyura none bakaba bari kwitwa ba kanyamadeni.

Kazindutsi Theoneste yari umufundi kuri icyo kigo avuga ko yakozeyo ariko akaba atarahembwa yabwiye Igicumbi News ko ubukene bumwugarije ndetse n’amadeni yagiye afata impande n’impande mu bacuruzi bamuhaga ibyo kurya none bakaba bamumereye nabi kubera amadeni dore ko we yakoraga afite n’ubumuga ariko akigora agakora mu rwego rwo gushaka imibereho akaba asaba ubuyobozi bw’umurenge kumwishyura amafaranga agakemura ibibazo byose afite byerekeranye n’amafaranga. Ati: “Njyewe nari umufundi kuri aya mashuri ya Nyamugali, twubaka ishuri turarirangiza tujya no ku gikoni nacyo turakirangiza none amafaranga ya quinzene(iminsi 15), ntago barayaduhembera none nkaba nsaba ubuyobozi kutwishyura kugirango dukemure ibibazo byerekeranye n’amafaranga dore ko abacuruzi bari kutwita ba kanyamadeni dore ko mfite n’ubumuga kubaho biba bingoye rwose badufashe kuko ubukene butwugarije”.

Uwitwa Gashugi nawe avuga ko yatangiranye na yo mashuri yubatswe ari umufundi bakajya babahemba buri minsi cumi n’itanu none akaba asaba ubuyobozi ko bwabishyura kuko ubukene bumugeze ahabi Kandi ko arambiwe inabi yukwa n’abacuruzi ndetse nogusererezwa ko ari umwambuzi. Ati: “Natangiranye n’amashuri yubakwa bakajya baduhembera buri cyiciro cyizwi nka quenzene none hasigayeyo quenzene imwe n’igice tutarahemberwa, none nkaba nsaba ubuyobozi kutwishyura kuko ubukene butwugarije Kandi ko n’amadeni atugeze habi ,kandi dukeneye no kwishyura amafaranga y’ishuri y’abana bacu no gukemuza utubazo tuba turi mu muryango”.

Dusabimana Oliva nawe yari umuyede kuri icyo kigo akaba asaba ubuyobozi bw’umurenge kubishyura kuko ubukene bubageze ahabi Kandi ko amadeni abamereye nabi. Agira ati: “Nari umuyede nkaba narakozeyo ibyenzeni byinshi ariko kimwe n’igice kugeza ubu mtibarakiduhembera none nkaba nsaba ubuyobozi ko bwaduhemba muri rusange abakozeyo bose”.

Ndizihiwe Cyriaque, umunyamabanga shingwabikorwa wa Bwisige yabwiye Igicumbi  News ko icyo kibazo cy’abo bafundi n’abayede bubatse kuri icyo kigo batakizi kuko bazi ko abakozi bose bakoze mu bigo by’amashuri byo muri uwo murenge bahembwe ariko akavuga ko babaye bafitiwe ideni bajya ku biro by’umurenge bakareba niba batabeshya, basanga bafitiwe ideni bakishyurwa. Mu magambo ye. Ati: “Icyo kibazo cy’abubatse ku kigo cya nyamugali ntago tukizi kuko ibyanya(Site), uko ari bitandatu byo mu murenge wacu abakozi bakozeho bose twarabahembye, ariko babaye bafite icyo kibazo batwegera tukareba niba koko ayo mafaranga bavuga tutarayabaha hanyuma tukayabaha, ndabizeza ko niba bafitiwe ideni ni dusanga aribyo tuzabishyura kuko amafaranga aba ari aya minisiteri y’uburezi  aba atari ayacu”.

Ubusanzwe umufundi yakoreraga ibihumbi bine (4,000 Frw) naho umuyede akaba yarakoreraga igihumbi na magana tanu (1,500 Frw).

Ibibazo by’abaturage bambuwe mu bikorwa byo kubaka amashuri muri Gicumbi  ntago kiri mu murenge wa Bwisige gusa kuko kigaragara no mu mirenge ya Shangasha na Nyankenke n’indi igize aka karere, bikiyongeraho no kuba mu bindi bimwe mu bice by’igihugu, naho hakigaragara abaturage bambuwe mu iyubakwa ry’amashuri.

Gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya yatingijwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gushaka igisubizo ku kibazo cy’ubucucike mu mashuri aho muri Nzeri mu mwaka ushize hagombaga kuba huzuye ibyumba by’amashuri 22,505 gusa ntibyakunze kuko kugeza ubu hari aho amashuri ataruzura.

Iyi gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri mu turere twose tw’igihugu, yatangijwe ku mugaragaro mu gihugu cyose, ku itariki 20 Kamena 2020 aho abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bifatanyije n’abaturage mu muganda udasanzwe.

Ni gahunda igamije kunoza ireme ry’uburezi, hagabanywa ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende abanyeshuri bakora bajya ku mashuri.

Gusa bamwe mu bubatse aya mashuri n’abandi bayakozeho, umunsi ku munsi bataka kuba barambuwe.

Amashuri amwe yaruzuye
Hari ataruzura kuri EP Nyamugali

Gasangwa Oscar/Igicumbi News