Gicumbi: Agronome ukurikiranyweho kunyereza ifumbire yitabye urukiko

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 13 Ugushyingo 2024, nibwo umukozi ushizwe ubuhinzi mu murenge wa Mukarange, mu karere ka Gicumbi, Muganga Albert yitabye urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi, akurikiranyweho ibyaha birimo  icyaha cyo kwiba, Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba no Kunyereza
umutungo.

Ubushinjacyaha burega umukozi ushinzwe ubuhinzi murenge wa Mukarange, Muganga Albert, ubujura bw’ifumbire ya DAP imifuka 38 na pomp 1 byari mu bubiko bwa Coperative KOJYAMUMU, ikorera mu murenge wa Mukarange ndetse n’ifumbire ya DAP imifuka 48 yari mu bubiko bw’umurenge wa Mukarange mu karere ka Gicumbi.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatatu ryanakurikiranywe n’abanyamakuru ba igicumbinews.co.rw.  Imbere y’urukiko Albert yavuze ko atiteguye kuburana mu mizi kubera ko afite ikibazo cy’uburwayi kandi akaba atabona ubuvuzi ahubwo asaba ko yarekurwa by’agategenyo hisunzwe ingingo ya 96 na 97 zigenga imigendekere y’imanza nshinjabyaha.

Muganga Albert yatawe muri yombi Tariki 31 Nyakanga 2024. Kuri ubu afungiye mu Igororero rya Gicumbi yavuze ko asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ajya kwivuriza mu Bitaro by’i Ndera kuva Tariki 16 Kamena 2020, aho afite umuganga wihariye umukurikirana buri kwezi. Ariko ngo kuva yafungwa ntiyigeze abona uko ajya kwivuza ibyo ashingiraho asaba ko urukiko rwabisuzuma agafungurwa by’agateganyo akaburana ari hanze.

Uyu mukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge yifashishije izindi manza zimeze nk’ize zaburinishirijwe mu nkiko z’isumbuye zirimo urkiko rwa Nyarugenge, Gasabo n’urwa Gicumbi, ababuranaga bakemererwa kuburana badafunze nawe asanga yabyemererwa agafungurwa by’agateganyo akajya yitaba iburanisha ataha.




Uwunganira mu mategeko Muganga Albert nawe yashimangiye ibyo uwo yunganira asaba. Avuga ko abona yafungurwa by’agateganyo mu gihe dosiye ye ikomeje gukurikiranwa. Agaragaza ko gufunga umuntu kandi afite uburwayi bibangamira ubutabera.

Maître Herman yatanze urugero rw’umucuruzi yunganiraga mu mategeko afite uburwayi, imbere y’urukiko bagasaba ko arekurwa akaburana adafunze urukiko rukabumva. Yungamo ati: N’ubwo yarekuwe akaburana adafunze yageze hanze akomeza kuburana aza kwitaba Imana. N’ubwo yapfuye urubanza rutarangiye ariko urukiko rwari rwumvishe ubusabe bwe. Natwe turasaba ko Muganga Albert aburana adafunze kugira ngo yivuze”.

Umushinjacyaha yanze ubusabe bwo kurekura Albert by’agateganyo kubera uburwayi, avuga ko kuva yafungwa atigeze agaragaza ikibazo cy’uburwayi kandi n’iyo yaba arwaye yakwegera Igrorero rya Gicumbi akavurwa.

Umucamanza abajije uregwa niba yaragiye kwivuza ntavurwe cyangwa niba yagaragarije ikibazo cye ubuyobozi bw’Igorero rya Gicumbi. Albert yasubije ko inshuro zose yasabye ubuyobozi bw’Igororero rya Gicumbi kuvuzwa batamuvuye.




Umwanzuro w’Urukiko ku busabe ku ifungurwa ry’agateganyo, Muganga Albert akaburana ari hanze uzasomwa Tariki 21 Ugushyingo 2024 saa cyenda z’amanywa.

Haba mu mu bugenzacyaha ndetse no mu bushinjacyaha, Muganga Albert yagiye ahakana ibyaha arengwa akavuga ko urufunguzo
rw’ububiko bwa KOJYAMUMU rubikwa n’Umuyobozi wayo, iyo akeneye kureba ibirimo nk’ishwagara
n’ibindi bibitswemo afungurirwa akabireba bukongera bugafungwa bityo atabazwa ifumbire yabuze.

Albert yakomeje kuvuga ibyo aregwa ari
ibihimbano kuko afitanye ikibazo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange Mwumvaneza Didace.

Ku cyaha aregwa cy’ubujura bw’ifumbire ya DAP imifuka 48 yari mu bubiko bw’umurenge wa Mukarange mu karere ka Gicumbi. Avuga ko ari ibyaha Gitifu yamuhimbiye kubera ko hari isoko  yamusabye gutanga hatubahirijwe amategeko agenga amasoko akabyanga.

N’aho ku cyaha aregwa cy’ubujura bw’ifumbire ya DAP imifuka 38 na pomp 1 byari mu bubiko bwa Coperative KOJYAMUMU, avuga ko byahimbwe na bamwe mu banyamuryango ba Koperative badacana nawe uwaka harimo uwitwa Kabagwira n’Umuyobozi wayo witwa Mutuyimana.

Ngo bamuziza ko yanyomoje raporo yatanzwe na Kabagwira yavugaga ko abaturage bose ba Mukarange bahawe imbuto y’ingano zatanzwe na Bralirwa, nyamara atariko bimeze.




Bizimana Desire/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author