Gicumbi: Agronome w’umurenge yapfuye ahitanywe n’impanuka ya Moto

Kuri iki cyumweru dusoje, Tariki ya 11 Ukwakira 2020, Nzabarushimana Eric wari umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Mukarange mu karere ka Gicumbi, yitabye Imana azize impanuka yabereye mu murenge wa Kageyo muri aka karere, Ubwo yari atwaye Moto maze akagongana n’umuntu wari utwaye igare.

Igicumbi News yavuganye na Beningoma Oscal umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange atubwira ko ayo makuru ariyo ndetse nuwo bagonganye arwariye ku Bitaro bya Byumba. ati: “Nibyo Nzabarushimana Eric yari umukozi twakoranaga, none yitabye Imana azize impanuka yakoze ubwo yagonganaga n’umunyegare, iyo mpanuka ikaba yabereye mu Murenge wa Kageyo, Police yahageze ikora umurimo wayo, umurambo woherezwa mu Bitaro bya Byumba , ndetse n’uwo munyegare yakomeretse ari kuvurirwa mu Bitaro bya Byumba”.

Nyakwigendera yari afite imyaka 30, akaba yari ingaragu aho yakomokaga mu karere ka Kirehe umurenge wa Kirehe, mu Akagari ka Bugarura, Umudugudu wa Nyabigega.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News