Gicumbi: Amagare yashyiriweho isaha ntarengwa yo kuba ari mu muhanda

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel(Photo:Igicumbi News)

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bufatanyije n’inzego z’umutekano bwafashe icyemezo cyo kubuza amagare kugendera mu muhanda nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ni nyuma yuko ku cyumweru gishize Tariki ya 16 Mutarama 2022, hagati ya saa mbili  na saa tatu z’ijoro mu murenge wa Byumba, mu ikorosi ry’ahitwa “Nangumurimbo”, habereye impanuka ikomeye aho ikamyo yagonze igare umunyonzi n’uwo yaratwaye bagahita bahasiga ubuzima.

Abahasize ubuzima bamaze gushyingurwa mu gihe uwari utwaye ikamyo yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba.

Amakuru y’ibanze Igicumbi News yamenye avuga ko uwo mugabo bamupimye bagasanga yari yanyweye ibisindisha.

Kuri uyu wa kabiri Tariki ya 18 Mutarama 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, aganira n’itangazamakuru yavuze ko nyuma yuko iyi mpanuka ibaye bahise bafata ingamba zo gukumira abanyonzi gukora mu masaha y’ijoro.

Ati: “Iyo mpanuka ikiba nanjye nahise mpanyura…, ariko urebye ikibazo cyabayeho harimo no kuba igare ritari rifite amatara ari nayo mpamvu twahise dukora inama dufata icyemezo cy’agateganyo cyo kuba nta gare ryemerewe kongera gutwara abagenzi nyuma ya saa kumi n’ebyeri z’umugoroba”.

Gusa bamwe mu banyonzi babwiye Igicumbi News ko icyi cyemezo atari cyo cyihutirwa ahubwo ubuyobozi bwagombaga kubakangurira gushyira amatara ku magare yabo kuko ayo masaha babakumiriyeho gutwara abagenzi aribwo baba babonye abagenzi.

Umwe yagize ati: “Rwose ubuyobozi nibwisubireho wenda dukaze ingamba zo kugendera neza mu muhanda dushyira n’amatara ku magare yacu kugirango tubashe kubona imikorere dore ko no ku muhanda hari amatara kubera ko saa kumi n’ebyiri nibwo tuba dutangiye kubona abagenzi, tuba twiriwe twicaye”.

Kuri iki kibazo Umuyobozi w’Akarere Gicumbi, asobanura ko icyemezo bafashe ari icy’agateganyo, bakaba bakomeje kurebera hamwe uko umutekano wo mu muhanda warushaho kunozwa.

Impanuka ihitana ubuzima bw’abantu ntiyari herutse kuba mu mujyi wa Byumba.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: