Gicumbi: Ambulance ishaje iherutse gukora impanuka yatumye indembe zo ku bigo nderabuzima bitatu zigera ku bitaro bigoranye

Bamwe mu baturage bivuriza ku bigo nderabuzima bya Mukano na Bwisige mu murenge wa Bwisige na Bushara mu murenge wa Shangasha, hose mu karere ka Gicumbi baravuga ko nta mbangukiragutabara (Ambulence) bafite, ibituma abarembye ibigo nderabuzima bikananirwa kubitaho bagera ku bitaro bya Byumba bigoranye.

Amakuru Igicumbi News yamenye nuko hashize ibyumweru birenga bibiri imbangukiragutabara yatwaraga abarembye bo kubigo nderabuzima bitatu, ikoze impanuka igeze mu bice byo ku Mulindi, mu murenge wa Kaniga.

Iyi mbagukiragutabara isanzwe ishaje, nyuma y’impanuka yarangiritse cyane ariko Imana ikinga akaboka ntihagira uhitanywa n’iyo mpanuka, kuri ubu iraparitse mu gihe abaturage basaba ko bahabwa indi kandi nshyashya kuko nubundi iyo basangwe yapfuye ishobora guhitana ubuzima bwabo aho kuburokora.

Maniragaba Gilbert, umwe mu bashoferi batwara iyi mbagukiragutabara, nawe  yabwiye Igicumbi News ko ukirikije umubare mwinshi w’abarwayi basanzwe batwara ,kuba imbangukiragutabara yarapfuye ahannini bitewe nuko ishaje cyane byatumye hatangwa serivisi zitanoze. Ati: “Ntago biba byoroshye kuba Imbangukiragutabara(Ambulance), ihita iboneka ako kanya igihe ikenewe ariko nanone igeraho ikaboneka, impamvu nuko hari ibice bigira abantu benshi Kandi zigomba gukora hose, kuba iyo idakora ntago ari uko yakoze impanuka ahubwo ni uko yari ishaje ivamo icyuma.”

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mukono iyi Ambulance ibarizwaho, Uwambaje Angelique, yabwiye Igicumbi News, ko barimo kugerageza kwiyambaza imbangukiragutabara zo kubindi bigo nderabuzima nyuma yuko iyo bari bafite ikoze impanuka. Ati: “Nibyo twari dufite imbangukiragutabara(Ambulance), ariko ikuze iza kuvamo icyuma, ubu hakaba harikurebwa uko yakoreshwa, ariko mugihe itarakoreshwa ntago twayikenera ngo tuyibore, kuko hari izindi turaziyambaza zikageza umurwayi aho agomba kugera”.

Ibi Kandi byashimangiwe na Dr Uwizeye Marcel,Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Byumba. agira ati: “Inkeragutabara (ambulance )yari ishaje, yari ivuye ku Mulindi izanye umubyeyi ku bitaro bya Byumba, igeze mu nzira ivamo icyuma ubu ikaba itarongera gukora, gusa mu gihe itarakoreshwa nta nahamwe bayikenera ngo igeze umurwayi kubitaro bikuru ngo bayibure kuko dufite izindi zitandukanye tugenda twiyambaza”.

Marcel Kandi yakomeje avuga ko icyo abantu basabwa ari ukwivuriza ku gihe kuburyo uwo basanze agomba kugezwa ahandi bahita bayihamagara, akomeza anavuga ko nubwo ubu kuri buri kigonderabuzima hatari imbangukiragutabara, ariko bizageraho bigakunda hose zikaboneka  kuko buri mwaka harizigenda ziyongera kuzihari.

Ambulance ya Mukono imaze gukora impanuka(Photo: Igicumbi News)
Nyuma yo gukora impanuka icyuma cyavuyemo(Photo:Igicumbi News)

Kanda hano hasi ukurikire ikiganiro kirambuye:

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News