Gicumbi: Bamaze amezi 4 badafite amazi kubera ibikorwaremezo byayo byangiritse ntibisanwe

Amezi ane arashije bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Nyamiyaga,Ruvune na Muko yo mu karere ka Gicumbi, bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira amazi kubera amavomo bavomagaho yakamye,
bamwe mu baturage baganiriye na Igicumbi News baravuga ko ikibazo cy’amazi cyibakomereye dore ko ijerekani y’amazi ngo barikuyigura 200 Frw.

Mukamukunzi Josephine utuye mu murenge wa Nyamiyaga, mu kagari ka Jamba ukora akazi ko kuvomesha amazi  yabwiye Igicumbi News ko abaturage banyotewe no kongera kubona amazi. Yagize ati: “Kuba twarabuze amazi twarahungabanye cyane  kugeza naho abaturage bavuga ko babasaniye amazi akaboneka niyo babishyuza 50 bayishyura ariko bakabona amazi”.

Ushinzwe umutungo mu kigo cya Ayateke gifite inshingano zo gucunga ibikorwaremezo by’amazi mu karere ka Gicumbi yabwiye Igicumbi News ko ikibazo cy’amazi muri iyo mirenge cyatewe na Pompe yapfuye y’umuyoboro w’amazi wa Jamba ari nawo watanganga amazi muri iyo mirenge yose. yongera ho Ati: “Andi makuru mwayabaza umuyobozi wa karere”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yabwiye Igicumbi News  ko icyo kibazo kiri hafi gukemuka. ati: “Si n’abaturage gusa, kuko hari n’inyubako z’amashuri zikeneye amazi, hari abanyeshuri bari kwiga bakeneye amazi, ikibazo cyabayeho ni moteri yagize ikibazo ipfa pompe, duhamagara Wasac isanga hari agapiyece(piece) kari kuburamo, ariko ubu twarangije kuvugana nabo barigushaka iyo piyese kuko n’ amafaranga twarayabahaye, gusa ni ikibazo Kandi turi kugikurikirana ngo turebe ko cyakemuka”.

Ibibazo by’ibikorwaremezo by’amazi byangirika ntibisanwe kigaragara kandi mu Mirenge ya Nyankenke, Manyagiro, Mukarange ndetse na Shangasha yo mu karere ka Gicumbi, ibi bituma bamwe mu baturage batuye muri utu duce bibasirwa n’indwara ziterwa n’umwanda ahanini bitewe no gukoresha amazi mabi nkuko bitangazwa n’inzego zishinzwe ubuzima zaho.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News