Gicumbi: Bamwe mu borozi baravuga ko umukamo w’amata wangirika kubera ko ikusanyirizo ari rito

Inyubako nshya izafasha aborozi gukusanya umukamo wabo wose

Bamwe mu borozi bo mu karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyamiyaga ba kunze kuvuga ko umukamo wabo utakirwa bitewe nuko ikusanyarizo ry’amata ryabo ridafite ubushobozi bwo kuwakira ,ni mu gihe ubuyobozi bwa cooperative Borozi Twisungane Kabuga buvuga ko iki kibazo cyigiye gukemuka kuko huzuye ikusanyirizo ryagutse rizabafasha kwakira umukamo w’amata yose bafite .

Kuri uyu wa kabiri tariki 22 ukwakira 2019 ku ikusanyirizo riherereye mu karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyamiyaga akagari ka Kiziba habereye igikorwa cyo gutaha inyubako nshya yubatswe na cooperative Borozi Twisungane Kabuga itewe inkunga na RDDP,iyi nyubako ikaba yarubatswe nyuma yuko iri kusanyirizo ry’amata ryari rifite igisabo kidahagije bigatuma igihe cyo kubuganiza amata bamwe mu borozi bahagera bagasanga igisabo cyabuzuranye bakayasubirana mu rugo bigatuma batabona umusaruro nkuko babyifuza.

Rubaduka Dismas ni umwe mu borozi bari muri iyi cooperative Yagize ati:”hari n’igihe umushoramari dukorana nawe yabaga atayatwaye bigatuma uwo munsi tugira konji urumvako nacyo ari igihombo cyitateguwe tujya tugira”.

Isidori Michel perezida wa Cooperative Borozi Twisungane Kabuga aravuga ko ibibazo byose bijyanye no kutakira umukamo w’aborozi bigiye gukemurwa n’inyubako yagutse yuzuye bamaze no gutaha k’umugaragaro, yagize ati:”iyi nyubako igiye kuducyemurira iki kibazo cya borozi basangaga igisabo cyabuzuranye bakayasubirana mu rugo cyangwa se konji za hato na hato kubera baba batayajyanye tukabura aho tuyakusanyiriza “.

Akomeza avuga ko muri iyo nyubako hagejejwemo igisabo gikubye kabiri icyo bari bafite gikusanyirizwamo amata, ubu nta mworozi uzongera kuyasubirana mu rugo.

Nzayiramya Tharcisse uhagarariye amacooperative mu karere ka Gicumbi arasaba aborozi gukoresha ikusanyirizo rishya mu kwiteza imbere, aragira ati:”mwese nkabagize Cooperative mugomba kubyaza umusaruro iri kusanyirizo muharanira ko mutera imbere kurushaho Kandi buri munyamuryango akajya yisanga muri iryo terambere “.

Tharcisse arasaba aborozi batarajya muri cooperative kwihutira kuyijyamo bakabona uko bazajya bajyerwaho n’ibikorwa by’iterambere biza bikanyura mu ma cooperative”.

Inyubako nshya  yagutse  yatwaye akayabo ka miliyoni mirongo itatu za manyarwanda ,aho uruhare rwa Cooperative ari miliyoni cumi na zirindwi naho miliyoni cumi n’eshatu akaba ari inkunga ya RDDP.

Inyubako nshya izafasha aborozi gukusanya umukamo wabo wose

HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw