Gicumbi: Baratabaza Hashize hafi imyaka 3 bambuwe umushahara w’amezi 5 bakoreye ku kigo nderabuzima cya Ruvune

Abaturage bakoraga ibikorwa by’isuku n’isukura mu kigo Nderabuzima cya Ruvune giherereye mu murenge wa Ruvune, Akagari ka Rebero umudugudu wa Rwamiko mu karere ka Gicumbi ,baravuga ko bafite ikibazo cy’ukuntu bazabona amafaranga bakoreye mu mezi atanu ku kigo nderabuzima cya Ruvune none bakaba bamaze imyaka irenga ibiri batarayabona bityo bakaba basaba inzego z’ibanze ko zabishyuriza,k’uruhande rw’ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima bwanze kugira icyo butangaza .

Igicumbi News yavuganye n’umwe muri abo baturage utashatse ko izina rye rijya mu itangazamakuru avuga ko kuba barambuwe byagize ingaruka ku mibereho yabo none bakaba barabuze n’uwo baregera.Yagize ati “Twakoranye na rwiyemezemirimo none yagiye atatwishyuye,yewe nta n’ubwo tukimubona Kandi akazi kahagaze muri 2017 mu kwezi kwa gatandatu,twagiye k’umurenge ntibyagira icyo bitanga ubu twabuze uko tubigenza”.

Baho Neza Ltd nicyo kigo cyari cyaratsindiye isoko ryo gukora amasuku muri icyo kigo nderabuzima ari nacyo abaturage bashinja kubambura.

Igicumbinews.co.rw yaganye na Rwiyimezamirimo Mukantaganzwa Louise ari nawe ny’iri Baho Neza Ltd yemera ko koko yagiye adahembye abakozi ariko avuga ko byatewe n’uko nawe bamwambuye.Ati “Nibyo Koko abo baturage ntibahembwe ,ariko nanjye sinjye ,nakoze amezi 7 bampa ay’amezi 2,mbibonye gutyo akazi ndagahagarika gusa inzego zibishinzwe zirabizi nihagira icyo batumarira nzabahemba”.

Nyuma yo kuvugana na Rwiyemezamirimo Igicumbi News yavuganye kuri telefone  n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Ruvune Ayinkamiye Jeanne D’Arc kugirango atubwire niba koko ibivugwa na Rwiyemezamirimo ko nawe yambuwe n’ikigo nderabuzima bigatuma adahemba abakozi ari ukuri, atubwira ko ahuze, Nyuma y’uko tuvuganye na we ku wa kane w’iki cyumweru, twakomeje kumuhamagara kugeza kuri uyu wa Gatandatu twandikaho iyi nkuru ntiyitaba telefone.

Igicumbi News kandi yavuganye na Ngezahumuremyi Theoneste umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge  wa Ruvune avuga ko icyo kibazo atari kizi ariko yizeza abaturage ko agiye kubafasha kubikurikirana bakishyurwa.Yagize ati “Mpamaze igihe kitari kinini ariko icyo kibazo ntago nari nkizi ,gusa kuva mbimenye abo baturage baza tukakiganiraho tukareba icyo dukora”.

Abaturage bavuga ko bambuwe umushahara w’amezi atanu ni bane aho buri wese yahembwaga umushara mbumbe w’ibihumbi makumyabiri n’amagana tanu by’amafaranga y’u Rwanda (20,500 Frw ).

Ni mu gihe Rwiyemezamirimo Mukantaganzwa we avuga ko yishyuza Ikigo nderabuzima cya Ruvune ibirarane by’amezi atanu bihwanye na Miliyoni imwe n’ibihumbi makumyabiri na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (1,025,000 Frw).

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News