Gicumbi: Bariye mu bukwe amafunguro ahumanye bajya mu bitaro
Kuri iki cyumweru Tariki ya 30 Nyakanga 2023, nibwo abantu bafashe amafunguro mu bukwe abagwa nabi. Ibi byabereye mu mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Cyeza, Umurenge wa Rukomo, mu karere ka Gicumbi.
Amakuru agera ku Igicumbi News avuga ko kuwa Gatandatu, Tariki 29 Nyakanga 2023, habaye ubukwe ariko bukeye bwaho mu gihe cyo kurisha bafata amafunguro ahumanye bibatera ikibazo kugeza naho abagera ku munani bajyanywe kwa muganga.
Bamwe mu baturage baturiye aho byabereye mu kiganiro bahaye Igicumbi News bavuze ko bishoboka ko byaba byaratewe n’ikibazo cy’umwanda abandi bagakeka ko byahumanyijwe nubwo ntawe batunga agatoki.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, Bayingana Pascal yemeje iby’aya makuru gusa nawe avuga ko bishoboka ko byaba byatewe n’ikibazo cy’umwanda.
Ati: ” Nkuko ubivuga abantu batashye ubukwe kuwa gatandatu tariki ya 29 bavuyeyo bamwe mu batangira kuvuga ko bafite ikibazo cyo kurwara munda ubwo abo bagize ikibazo rero bahise bajya kwivuza ku kigo nderabuzima cya Mukono ubu bose abari bafite icyo kibazo maze kuvugana n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima ambwira ko bagiye kubasezerera kuko bameze neza.”
Gitifu Pascal uyobora Umurenge wa Rukomo yibukije abaturage ko bakwiye kugira isuku kubinyobwa no kubiribwa. Ati: “Ubutumwa twatanga ni ukugira isuku ku biribwa no ku binyobwa kuko urabizi ko bakora ikigage biba bisaba kubigirira isuku rero iyo ari abantu benshi biba bisaba kubigirira isuku ihagije.”
Nubwo gitifu avuga ko ntawagize agira ikibazo kuburyo byagera ku bitaro bikuru ndetse akagaragaza ko abageni batari mu barwaye, bamwe mu baturage baganiriye na Igicumbi News bavuze ko harimo abageze ku bitaro bikuru kandi bavuga ko n’abageni barimo.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: