Gicumbi: Bus yakoze impanuka iteye ubwoba,Imana ikinga akaboko

Imodoka itwara abagenzi ya kompanyi ya RITCO yari ivuye mu murenge wa Ngarama mu karere Gatsibo yakoze impanuka igeze mu kagari ka Cyandaro mu murenge wa Ruvune mu Gasantere ka Cyandaro ho mu karere ka Gicumbi ariko nta muntu wahasize ubuzima.

Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020 saa tatu.

Amakuru avuga ko iyi modoka yageze muri aka gace ikurikiye ikamyo yari imaze kuvoma amazi mu mugezi witwa warufu iri kuzamuka umusozi maze kubera amazi yari yamenetse muri uwo muhanda iranyerera isubira inyuma niko kugwa muri uyu mugezi.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka nta muntu n’umwe wayipfiriyemo ndetse nta n’uwakomeretse bikomeye gusa yemeje ko bamwe mu bari bayirimo bamwe bahise bahungabana.
ko ubutabazi butahise buhagera ari abaturage baho hafi bagerageje gutabara abagenzi bari muri iyi modoka.

Umuyobozi w’Umurenge wa Ruvune,Ngenzahumuremyi Theoneste,yavuze ko iyo mpanuka yabaye saa 09:01 ku gasozi ka Cyandaro aho bari gukora umuhanda BASE-Nyagatare.

Yagize ati “Iyo mpanuka yabaye saa 09:01.imodoka yabuze imbaraga iri kuzamuka agasozi ka Cyandaro ahari kubakwa umuhanda Base-Nyagatare igwa mu mugezi wa isubira inyuma igwa mu mugezi wa Ruvu.Abarimo bavuyemo amahoro nta wagize ikibazo nubwo aho yaguye hari hahanamye cyane.”

Nyuma y’uko  iyi modoka ikoze impanuka,kompanyi ya RITCO yahise yohereza indi imodoka itwara aba bagenzi mu gihe hategerejwe imashini ikura iyi modoka mu mugezi.

@igicumbinews.co.rw