Gicumbi: Croix Rouge yahaye ibikoresho by’isuku ibigo by’amashuri 25 mu rwego rwo kurushaho kwirinda Coronavirus

Croix Rouge Rwanda, Ishami rya Gicumbi, yatanze ibikoresho by’isuku birimo kandagira ukarabe, udupima muriro, udupfukamunwa, isabune, gants, megaphone zizifashishwa mu gukangurira abaturage kwirinda Coronavirus n’ibindi bitandukanye bihabwa ibigo by’amashuri 25 bishyashya by’amashuri abanza n’ayisumbuye, biherutse kubakwa mu karere ka Gicumbi, mu rwego rwo kwimakaza isuku muri iki gihe mu Rwanda no ku isi hirindwa COVID-19.

Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, hafashwe ingamba zo kunoza isuku, harimo gukaraba intoki neza n’amazi meza n’isabune, kwambara agapfukamwunwa neza , gusiga intera hagati y’abantu, gukoresha neza umuti wica udukoko mu biganza(Hand sanitizer) ndetse no gupima umuriro.

Ni ingamba zari zigoye bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri mashya kuko ibikoresho bari bafite bitari bihagije bityo bigatuma isuku itanozwa neza.

Mukantwari Vestine ni umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’amashuri abanza cya EAR Rugandu, aravuga ko kuba batari bafite ibikoresho bihagije byatumaga isuku itanozwa neza, ariko kuba Croix Rouge ishami rya Gicumbi y’abahaye ibikoresho bagiye kunoza isuku mu rwego rwo kwirinda COVID-19. Ati: “Ubusanzwe twari dufite ibikoresho bidahagije, twari dufite kandagira ukarabe eshatu Kandi bari baduhaye umubare mwinshi w’abanyeshuri basaga 600 ariko ubwo baduhaye imwe yiyongera kuri izo eshatu zari zihari ndetse n’amasabune tugiye kunoza isuku cyane kuko abanyeshuri bazajya bakaraba biboroheye”.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ribanza rya Rukizi, riherereye mu murenge wa Kaniga, Ndemere Jean Marie  Vianney, nawe avuga ko bari mu bigo bishyashya ariko ko byari bigoranye kuba batari bafite ibikoresho bihagije. Agira ati: “Ubusanzwe mu kwishakira ibisubizo twagerageje gushaka kandagira ukarabe kuko abanyeshuri bigaga, nari mfite kandagira ukarabe ebyeri mu banyeshuri 220, hari ibindi bigo byakoraga mbere ni byo byaduhaga ibikoresho byaba ngombwa tukiyambaza ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’ubwa akagari kuburyo badufashaga ariko ubwo tugize amahirwe yo kubona ibikoresho tugiye kunoza isuku, ntituzongera guhangayika kubera ko dufite amasabune, mbese ubu turishimye tugiye kongera isuku ku bana ndetse twongere n’uburyo twateza imbere igihugu”.

Uwimanzi Aimable prezida wa Croix Rouge, ishami rya Gicumbi, avuga ko gutanga ibikoresho mu bigo bishya bicyiyubaka ari gahunda iri gukorwa k’urwego rw’igihugu, Kandi bazakomeza gufasha ibigo bicyiyubaka mu rwego two kwirinda COVID-19. Ati: “Iki ni igikorwa gikorwa na Croix Rouge mu Rwanda, ibikoresho birimo gutangwa ni ibikoresho bihabwa ibigo by’amashuri bishya kugirango byifashishwe mu rwego rwo kwirinda COVID-19, muri ibyo bikoresho dutanga harimo kandagira ukarabe, Gants za plastique bahereza abakozi mu gihe bari gukora isuku, n’igihe bayakora mu ubwiherero, amasabune y’amazi n’asanzwe, ubupfukamunwa n’isabune y’amazi ariko bakoresha m’ubwiherero, ariko iki gikorwa kiracyakomeje aho tuzubaka ubukarabiro ndetse tugatanga n’ibindi bikoresho byifashishwa mu bukangurambaga ndetse hari n’ibyo tuzatanga mu bigo nderabuzima, Kandi turacyazirikana guhangana n’iki cyorezo”.

Ukuriye ishami ry’uburezi mu karere ka Gicumbi, Nsengimana Jean Damascène, aravuga ko ibigo bishyashya byubatswe mu rwego rwo kugabanya ubucucike ndetse no kugabanya ingendo abanyeshuri bakoraga, ariko bigowe no kunoza isuku ,dore ko nibyo bifashishaga aribyo bakuraga ku bindi bigo abana bagiye baturukaho ndetse hakabaho no kwirwanaho kw’abayobozi, akavuga ko kuba Croix Rouge yahaye ibi bigo, ibi bikoresho ari umukoro ukomeye wo kurwanya COVID-19 mu bayobozi b’ibi bigo, dore ko ntarundi rw’itwazo. Ati: “Mu rwego rwo kwirinda COVID-19, hagombwa gukaraba intoki n’amazi meza, hakoreshwa isabune cyangwa Hand Sanitizer aho bidashobotse nko mu biro, ndetse hakanakoreshwa n’agapimamuriro,  ariko mu bigo byose ntago byari bifite ibyo bikoresho byose, hariho nk’ibyabaga bifite nka kandagira ukarabe imwe, ariko mu bigo 26 twatangije uyu mwaka mu buryo bwo kugabanya ubucucike n’ingendo, wasangaga ibigo abana bavuyeho batizaga ibyo bigo kubera ko nta mafaranga yo gutangirana bari bafite, ariko kuba Croix rlRouge iduhaye ibi bikoresho ikoze igikorwa gikomeye, gusa ubuyobozi bw’ibigo ntibufate ibyo bikoresho nk’umurimbo kuko byaje mu kunoza isuku Kandi no guhangana n’iki cyorezo”.

Ibikoresho byatanzwe bifite agaciro k’asaga miliyoni ebyeri z’amafaranga y’u Rwanda(2,000,0000 Frw).

Uhereye ibumuso ni umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yakira ibikoresho babihabwa n’umuyobozi wa Croix Rouge muri Gicumbi ndetse n’ushinzwe uburezi mu karere ka Gicumbi

 

Megaphone zatangiye gukoreshwa mu gukangurira abaturage kwirinda COVID-19

Gasangwa Oscar/Igicumbi News