Gicumbi FC igiye kujuririra icyemezo cyiyimanura mu cyiciro cya kabiri

Ubuyobozi bwa Gicumbi FC buvuga ko butishimiye icyemezo cyafashwe na Komite Nyobozi ya FERWAFA cyo kumanura amakipe abiri ya nyuma mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gusoza Shampiyona y’icyiciro cya mbere imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Heroes FC yari iya 15 n’amanota 16 na Gicumbi FC yari iya nyuma n’amanota 15, zombi zamanutse mu cyiciro cya kabiri nk’uko byemejwe na FERWAFA ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryemeje ko nubwo mu cyiciro cya kabiri, amakipe yari amaze gukina imikino ibanza yo mu matsinda, amakipe ane ya mbere muri buri tsinda azakina Playoffs zo gushaka amakipe abiri azasimbura Gicumbi FC na Heroes FC, bikazakorwa ubwo guverinoma y’u Rwanda izaba itanze uburenganzira bwo kongera gukina.

Umunyamabanga Mukuru wa Gicumbi FC, Dukuzumuremyi Antoine, yabwiye IGIHE ko badashobora kwemera icyemezo cyafashwe kuko kidakurikije amategeko kandi ikipe yabo yarenganyijwe.

Ati “Ntabwo dushaka kumanuka tudakinnye. Niba abazamuka bakinnye, natwe tumanuke dukinnye kuko turi muri FERWAFA imwe, turi abanyamaryango kimwe. Ntabwo icyorezo cyahagaritse umupira mu cyiciro cya mbere ngo kireke mu cyiciro cya kabiri.”

“Niba bamwe bashobora kwemererwa gusubukura, n’abandi babyemererwe kugira ngo umanuka agende abyishimiye cyangwa uzamuka, azamuke yabikoreye.”

Abajijwe ikigiye gukorwa, Dukuzumuremyi Antoine yavuze ko nta kindi atari ukujuririra icyo cyemezo.

Ati “Icyo dukora ni ukujuririra kiriya cyemezo nk’uko bisanzwe muri FERWAFA nta rwego ruhari ruruta urundi. Turajuririra kiriya cyemezo kandi turabikora mu buryo bwubahirije amategeko. Turajuririra ko ikipe yamanutse mu cyiciro cya kabiri idakinnye kandi abagiye kudusimbura bagahabwa amahirwe yo gukina. Tuzagera kure hashoboka.”

Dukuzumuremyi avuga ko Komite Nyobozi yagombaga gufata icyemezo igendeye ku bitekerezo byatanzwe n’abanyamuryango mu nama yahuje impande zombi mu ntangiriro z’uku kwezi.

FERWAFA yatangaje ko ibyemezo byafashwe hashingiwe ku bubasha Komite Nyobozi yayo ihabwa n’ingingo ya 33 muri sitati (amategeko shingiro) ya FERWAFA n’ingingo ya 28 mu mategeko ngengamikorere yayo.

Gicumbi FC yari imaze imyaka irindwi mu cyiciro cya mbere nyuma yo kuzamurwa na nyakwigendera Kalisa Jean Paul ‘Mourinho.”

Heroes FC yasubiye mu cyiciro cya kabiri nta mwaka urashira kuko yazamutse muri Kanama 2019.

 

Gicumbi FC ntiyiyumvisha uburyo FERWAFA yafashe icyemezo cyo kuyimanura mu cyiciro cya kabiri nyamara andi makipe akazakina ahataniye kuyisimbura

 

Umunyamabanga Mukuru wa Gicumbi FC, Dukumuremyi Antoine (hagati) avuga ko bagiye kujuririra icyemezo cya Komite Nyobozi ya FERWAFA
@igicumbinews.co.rw