Gicumbi FC yabonye ubuyobozi bw’inzibacyuho

Assouman Shumbusho wagizwe Perezida wa Gicumbi FC (Photo:Courtesy)

Nyuma yuko kuri uyu wa mbere Tariki ya 28 Gashyantare 2022, Uwari Umuyobozi wa Gicumbi FC Urayeneza John, yandikiye ibaruwa umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel amumenyesha ko yeguye kubera ko ikipe ifite ikibazo cy’amikoro, kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 1 Werurwe 2022, Komite Nyobozi ya Gicumbi yahise iterana igitaraganya kugirango yige kuri iki kibazo.

Nkuko biri mu itangazo rimenyesha imyanzuro yavuye muri iyi nama Igicumbi News ifitiye kopi yari yitabiriwe na Visi Perezida wa Kabiri wa Gicumbi FC ari nawe wari uyiyoboye ndetse n’umunyamabanga w’ikipe Dr Bucyana Tatien hamwe na Samvura Theophile w’umubitsi n’umunyamategeko Jean Bosco Karanganwa, bavuze ko basuzumye ingingo ebyiri zirimo Kwakira ubwegure bwa Perezida wa Gicumbi FC no kureba uko ikipe yayoborwa.



Mu myanzuro y’iyi nama bemeye ubwegure bwa Urayeneza John, bahita bemeza ko Assouman Shumbusho aba Perezida wa Gicumbi FC w’inzibacyuho mu gihe hategerejwe amatora y’inteko rusange, bemeje kandi ko Visi Perezida wa Mbere aba Desire Niyitanga , Lucie Nzaramba akaba Visi Perezida wa Kabiri, Umubitsi ni Niyonsenga Consolee, Murwanshyaka Gregoire alias Masisita aba umunyamabanga uyu akaba ameze nkaho yari yarigijwe k’uruhande kandi avugwaho kuba umwe mu bagiye bitangira ikipe mu bihe bikomeye naho umunyamategeko yagizwe Jean Bosco Karanganwa.

Komite yatowe hagarutsemo Jean Bosco Karanganwa ndetse na Lucie Nzaramba bose bagumye kumyanya bari bariho mu gihe Samvura Teophile wari umubitsi na Dr Bucyana Tatien bakuweho .



Mu yindi myanzuro yafashwe hemejwe ko Komite yatowe itegura inteko rusange nkuko biteganywa n’amategeko kandi kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 2 Werurwe hagomba guhita habaho ihererekanyabubasha hagati ya komite nyobozi yatowe n’ivuyeho, ni mugihe Lucie Nzaramba hemejwe ko ahita ahagararira Gicumbi FC mu mategeko .
Ku bijynaye n’umutoza Ghslain Tchiamas uherutse kwegura Perezida w’inzibacyuho wa Gicumbi FC abyutse yirinda kugirango icyo atangariza Radio Ishingiro k’uwuzamusambura ariko avuga ko umutoza wungirije Kamali Methode yaba afashe ikipe bakamushyigikira mu ighe haba hategerejwe undi mutoza.



@igicumbinews.co.rw