Gicumbi FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri, APR FC ihabwa igikombe itagikoreye

Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi, yafashe icyemezo cyo guha APR FC igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20.

APR FC yemejwe nk’ikipe yatwaye Igikombe cya Shampiyona nyuma y’icyemezo cyo kuyisoza imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ishingiye ku itegeko nomero 33 rigenga sitati ya FERWAFA n’itegeko 28 rigenga amategeko shingiro yayo, Komite Nyobozi ya FERWAFA yafashe icyemezo cyo guha APR FC igikombe cy’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 nyuma yo kwemeza ko isorejwe aho yari igeze.

Ubwo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere yahagararaga muri Werurwe 2020 kubera Coronavirus, APR FC yari ku mwanya wa mbere n’amanota 57 mu mikino 23, ikurikiwe na Rayon Sports yari ifite amanota 50. Umunsi wa 24 wa Shampiyona wateshejwe agaciro kuko hari amakipe yari atarawukinnye.

Umunya-Maroc Adil Mohamed yafashije APR FC kwegukana Shampiyona idatsinzwe mu mwaka we wa mbere ayitoza. APR FC yatsinze imikino 17, inganya itandatu muri 23 yakinnye muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Abakunzi ba APR FC ntibabonye amahirwe yo kwishimana n’ikipe yabo kubera ibihe bya Coronavirus byatumye Shampiyona isozwa imburagihe.

Heroes FC na Gicumbi FC zari mu myanya ibiri ya nyuma n’amanota 16 na 15, uko zikurikirana, zamanuwe mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino wa 2020/21, zikazasimburwa hakurikijwe imikino ya Playoffs izaba mbere y’uko umwaka utaha w’imikino utangira.

Amakipe ane yari aya mbere mu matsinda, A na B, yari afite ibyangombwa byuzuye byo gukina uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, ni yo azemererwa gukina imikino ya Playoffs mu cyiciro cya kabiri.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagore, zahagaze mbere y’uko imikino ibanza irangira, zizasubukurwa ubwo Guverinoma y’u Rwanda izaba yemeje ko ibikorwa by’imikino byemerewe gusubukurwa.

Igikombe cy’Amahoro cya 2020 cyahagaze kigeze muri 1/8, cyasheshwe burundi gifatwa nk’ikitarabayeho mu gihe Amarushanwa y’Abato yabaye asubitswe.

Igikombe cya Shampiyona cyahawe APR FC ni icya 18, Ikipe y’Ingabo yegukanye mu mateka yayo.

@igicumbinews.co.rw