Gicumbi FC yijajaye itsinda umukino wa 2 muri Shampiyona

Umutoza mukuru w’agateganyo w’ikipe ya Gicumbi FC Banamwana Camarade yatangaje icyo abona cyatumye ikipe ye imaze iminsi yitwara neza nyuma yo gutsinda As Kigali ikananganya na APR FC mu mikino ibiri iheruka.

Ikipe ya Gicumbi FC, yatangiye nabi shampiyona itsindwa imikino myinshi, ndetse binatuma iguma ku mwanya wa nyuma kugeza ku munsi wa 13 wa shampiyona, bawuvuyeho babonye intsinzi yabo ya kabiri muri shampiyona.
Gusa uko iminsi yicuma, Gicumbi FC hari amanota yagiye ibona, kuko ubu imaze kwibikaho amanota umunani yakuye mu mikino ibiri yatsinze, n’indi ibiri yanganyije.

Kuri uyu munsi wa cumi na gatatu wa shampiyona, nyuma yo gutsinda As Kigali FC 2-1, umutoza mukuru w’agateganyo w’iyi kipe Banamwana Camarade, yabajijwe icyahindutse muri iyi kipe ubona ikina igakora uburyo bw’igitego kabone niyo cyabura, ariko ubona hari ibyahindutse muri iyi kipe.

Ati “ Nta kidasanzwe twakoze kuri uyu munsi, uretse ubuntu bw’Imana buduhaye aya manota. Icyahindutse rero ntakindi, ahubwo natumiye abakinnyi iwanjye turasangira mbasaba kurwanirira ikipe kugeza itamanutse kuko nibwo nabo baba bakoze izina ryiza, mbasaba ko byibura niyo twese twayivamo, ariko byibura twayisiga aho twayisanze ari ho mu cyiciro cya mbere. Ni aho mubona turi gukura imbaraga .”

Imikino itatu iheruka, Gicumbi FC yakuyemo amanota atanu, kuko yanganyije na Heroes FC 2-2, inganya na APR FC 1-1, kuri uyu munsi yatsinze As Kigali FC 2-1.

Iyi kipe y’i Gicumbi, ikaba yaratandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru Nduwantare Ismail, nyuma yo kwirukanwa nta mukino numwe atsinze cyangwa abashije kunganya.

@igicumbinews.co.rw