Gicumbi FC yongeye kugaruka mu cyiciro cya mbere

Gicumbi FC yabonye itike yo kongera gukina icyiciro cya mbere cya Shampiyona y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda nyuma yo gutsinda Heroes FC ibitego 2-1, igiteranyo cyose cy’ibitego bikaba 3-1.

Wari umukino wa 1/2 cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda wabereye kuri Stade ya Gicumbi.

Ibitego bibiri bya Gicumbi byose byabonetse mu gice cya mbere bitsinzwe na Dusenge Bertin ndetse na Shadad.

Gutisinda uyu mukino byahesheje Gicumbi FC gukina umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe, ariko aba ni imwe mu makipe abiri agomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Etoile de l’Est yo mu karere ka Ngoma, mu ntara y’Iburasirazuba nayo yatsinze Amagaju FC bigoranye aho umukino warangiye ari 1-1 arinako ubanza wari warangiye uko bituma batera penaliti itsinda 6-5, ibona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ikazahura na Gicumbi ku mukino wo guhatanira igikombe uzaba kuri uyu wa gatanu.

Gicumbi FC izamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo kumanuka mu uburyo abayobozi bayo bavuze ko ari ubw’amaherere nyuma yuko umwaka ushize hadutse icyorezo cya COVID-19, Shampiyona igahagarara iri mu makipe abiri ya nyuma hagafatwa umwanzuro ko iri muri ebyiri zigomba kumanuka mu cyiciro cya kabari.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: