Gicumbi: Habaye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe babita ibyitso bo mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba
Kuri uyu wa mbere Tariki 08 Mata 2024, Akarere ka Gicumbi kifatanyije n’Akarere ka Gatsibo mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe babita ibyitso bo mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba, imibiri yabo iruhukiye mu Rwibutso rwa Gisuna rwubatse mu murenge wa Byumba. Imbere y’ahakorera urukiko rwisumbuye rya Gicumbi.
Ni umuhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice aho yifatanyije n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ‘Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite n’imiryango y’Abarokotse ifite ababo imibiri yabo iruhukiye muri uru Rwibutso, incuti ndetse n’Abaturage baturutse mu turere twombi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu turere twa Gatsibo na Gicumbi bose bahurije ku gushimira Inkotanyi zabarokoye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatuts, ubu bakaba bafite amahoro mu gihugu bayakesha Ubuyobozi bwiza.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi Uwera Parfaite yasabye urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu guhangana n’ingengabitekerezo inyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, rubeshyuza amakuru aba yuzuyemo ikinyoma, ipfobya n’ihakana rya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi , abasaba gukomera kuko ubu Igihugu gifite Ubuyobozi bwiza bushyira umuturage ku isonga.
@igicumbinews.co.rw