Gicumbi: Habaye igikorwa cyo kwibuka28 ku Rwibutso rw’abazize Jenoside rwa Rutare

Kuri iki cyumweru Tariki 10 Mata 2022, mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ziruhukiye mu Rwibutso rwa Rutare.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel na we yari yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Abazize Jenoside mu 1994 mu murenge wa Rutare.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel

Umuyobozi wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yacanye urumuri rw’icyizere ku Rwibutso rwa Rutare.

Inzego z’umutekano zirimo ingabo z’u Rwanda na Polisi y’igihugu bunamiye imibiri iruhukiye mu Rwibutso rwa Rutare ruruhukiyemo imibiri 268 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Komite Nyobozi y’Akarere ka Gicumbi yashyize indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rutare, mu guha icyubahiro imibiri iruhukiyemo. 

Kabayiza Léonard warokokeye Jenoside mu murenge wa Rutare yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe kera kubera ko batangiye gutotezwa igihe bari bakiri ku ntebe y’ishuri baza kuyishyira mu bikorwa ubwo indege yari itwaye Habyalimana yahanurwaga.

Kabayiza Léonard

Kuva icyo gihe nibwo Abatutsi batangiye kwicwa cyane mu gace batuyemo.

Léonard yavuze ko umwarimu wamwigishaga mu wa karindwi yamukomerekeje aho yamusanze yicaranye n’abandi bana biganaga batatu yinjiye avuga ngo Abatutsi batatu ni gute bicaranye?.(ibigaragaza itotezwa bakorerwaga).

Léonard kandi yagaragaje inzira ndende yaciyemo akanicirwa umuryango, yasoje ashimira Inkotanyi zamurokoye kuri ubu akaba afite icyizere cyo kubaho aho umufasha we yarangije Kaminuza ndetse nawe akaba agiye kuyirangiza. Ati: “Twibuke Twiyubaka”.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase yashimye Inkotanyi ko zarokoye abatuye Rutare kandi hakanaba Igicumbi cyo kurokora abatutsi bahahungiraga bari bavuye mu bindi bice bitandukanye.

Kamizikunze Anastase

Avuga ko Ndoriyobijya André wari Burugumesitiri wa Rutare ari mu batije umurindi Jenoside afatanyije n’uwari Burugumesitiri wa Murambi, ituranye na Rutare, hakabamo kandi na Gatete ndetse na Bizumutima wari umwe mu nterahamwe zishe abatutsi muri aka gace.

Hari na Mulindangabo Alias Cyaka wari umusirikare mu ngabo za Habyalimana wicaga akoresheje imbunda.

Kamizikunze arasaba ko abarokotse Jenoside bagomba kubaba hafi bakaganirizwa kandi icyizere kirahari kuko hari abakomeje kwiyubaka.

Anasaba buri wese ko agomba guhangana n’abapfobya Jenoside bari ku mbugankoranyambaga bagoreka amateka.

Kamizikunze aributsa urubyiruko ko narwo rugomba gutera intambwe rukamenya amateka ya Jenoside kugirango bakumire ko yakongera kuba ejo hazaza.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yongeye kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Ashimira byimazeyo Perezida Paul Kagame kuba yarahagaritse Jenoside. Ati: “Sinabona icyo munganya”.

Mayor yavuze ko hari gahunda yo kuvugurura inzibutso ziruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Gicumbi ndetse hari na gahunda yo gusana inzu z’abarokotse Jenoside bagatura mu nzu nziza.

Mayor yongeye kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Ati: “Uwo nta mwanya afite”. Anasaba ko abakinangira bakanga gutanga amakuru y’ahari mibiri ko babohoka bakavuga aho iri kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.

Paul Jules Ndamage, wavuze nk’uhagarariye abafite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Rutare, yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi muri Rutare yabaye umwihariko kuko yakozwe mu minsi 3 gusa kuva ku itariki ya 7-9 Mata 1994, ikorwa ku muvuduko uri hejuru.

Paul Jules Ndamage

Tariki ya 09 Mata 2022, Inkotanyi zahise zifata I Rutare, Ndamage ati: “Iyo hataba Inkotanyi ntawuba avuga hano, turabashimira cyane”.

Urwibutso rwa Rutare rwo mu karere ka Gicumbi, mu cyahoze ari mu buganza bw’Amajyaruguru, ruruhukiyemo imibiri 268, y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Photo: Radio Ishingiro 

@igicumbinews.co.rw 



About The Author