Gicumbi: Harimo gushakishwa Umumotari watwaye umugenzi wanduye Coronavirus

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, burasaba abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto,kwirinda kuba imbarutso yo gusubiza aka karere muri gahunda ya Guma mu rugo ku bwo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid -19.

Ibi bivuzwe mu gihe muri iki gitondo cyo kuri yu wa gatatu Tariki 19 Kanama 2020, habaye inama kuri Stade ya Gicumbi yahuje abamotari n’inzego z’ubuyobozi bw’aka karere ndetse na Polisi.

Ni inama Yagarukaga ku gukangurira Abamotari kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Icyabaye imbarutso y’iyi nama ni umugenzi w’umugabo utatangajwe amazina ye, uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 30-35 winjiye mu karere ka Gicumbi mu mujyi wa Byumba ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, waje mu modoka ya rusange ava i Kigali saa yine za mu gitondo bikekwa ko yaba yarageze I Gicumbi Saa sita z’amanywa,ageze i Byumba ngo yafashe Moto imugeza imbere ya kamwe mu tubari two muri uyu mujyi, biza kurangira bimenyekanye ko uwo mugenzi arwaye Covid-19, hakaba hashakishwa Umumotari waba waramutwaye.

Muri iyi nama Ubuyobozi bw’ibitaro bya Byumba bwasabye aba Bamotari gufasha mu  gushakisha mugenzi wa bo kugeza ubu utaramenyekana aho aherereye.

Ikindi cyagarutsweho muri iyi nama,abakorerabushake bo muri aka karere batunze agatoki Abamotari mu kudohoka no kwica nkana amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

NSHOGOZA Protais umwe muri aba bakorerabushake yagize ati: “Hari abamotari bashyira amazi muri Hand Sanitizer kugira ngo bayatubure,abatitaye kuri Social Distance,abatiza udutambaro two mu mutwe abagenzi ndetse n’abaheka abagenzi babiri”.

Bamwe mu bamotari bavuga ko bakomeje guhangana n’iki cyorezo nubwo hari abashobora kubirengaho.Gasigwa Gentil umwe muri bo yagize ati: “Birashoboka ko hari abakirenga ku mabwiriza ngo ariko usanga iyo ugenzuye batari abamotari bemewe muri Cooperative, ahubwo ni abantu basanzwe baba batijwe moto bagakora amakosa ugasanga umwuga wacu usizwe icyasha ,bikaba ibya wa mugani w’umukobwa uba umwe agatukisha bose”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix avuga ku kibazo cy’abamotari badashaka kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid19.Yagize ati: “Abamotari bibuke ko aribo bari baragumye mu rugo mu gihe ibindi bikorwa byasubukurwaga bagomba kumenya ko urugamba rwo kurwanya Covid-19 ari urwa buri wese umugenzi akaba uwa mbere mu gukebura abamotari igihe banyuranyije n’amabwiriza”.

Abamotari bibukijwe ko bakomeje kurenga kuri aya mabwiriza bishobora gutuma abayobozi bafata izindi ngamba zirimo n’uko bishobora kototera gusubira muri Guma mu rugo.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020, yafashe ingamba zitandukanye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, icyo gihe harimo ko moto zitwara abagenzi zemerewe gusubukura ibikorwa, abamotari icyo gihe bari bamaze iminsi 74 badakora .

Mu gusubukura ingendo hari amabwiriza yagombaga gukurikizwa harimo kugira imiti isukura intoki,kwambara udupfukamunwa,kugira udutambaro cyangwa ingofero byo kwambara mu ngofero (Casques), kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga no guhana intera ya metero hagati y’abantu.

Gusa kugeza ubu hari Abamotari bo mu bice bitandukanye by’igihugu bakomeje kunengwa kutabyubahariza.

Twizeyimana Katonda Anastase/Igicumbi News