Gicumbi: Hatanzwe impamyabumenyi ku banyeshuri basoje umwuga w’ubudozi muri Centre de Jeune China Kaitetsi
Ahagana saa Tatu zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Ugushyingo 2024, nibwo mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi Kuri Centre de Jeune China Kaitetsi hatanzwe impamyabumenyi ku banyeshuri 20 basoje amasomo y’imyuga arimo ubudozi, gukora inkweto no gusuka.
Umwe mu banyeshuri makumyabiri basoje amasomo y’ubudozi muri Centre de Jeune China Kaitetsi, Irere Celine yabwiye igicumbinews.co.rw ko kuba asoje umasomo y’ubudozi bigiye kumufasha mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Ati: “Ubumenyi dukuye hano buzadufasha Cyane. Amasomo twakuye hano harimo ubudozi ndetse no kwiga ikinyabupfura hamwe no gukorera ku gihe bizadufasha guhindura ubuzima bwacu kuko abenshi twari abashomeri”.
Padiri Rutagengwa Alfred ushinzwe uburezi mu mashuri ya Kiliziya Gaturika muri Diyoseze ya Byumba, yavuze ko kuva iri shuri rya China Kaitetsi ryatangira rimaze gufasha abanyeshuri benshi barinyuzemo.
Ati: “Ubushobozi bakuye hano bushobora kubateza intambwe mu iterambere ryabo. Igishimishije n’uko bo bagize n’amahirwe yo gutangira bakorera hamwe bakaba barakoze ikimina aho babashije kwigurira imishini. Ibi rero ni icyerekezo cyiza cyo gukorera hamwe”.
Centre de Jeune China Kaitetsi imaze gushyira hanze ku isoko ry’umurimo abanyeshuri basaga 1800 harimo 20 bahawe Impamyabumenyi kuri uyu wa Kabiri Tariki 03 Ukuboza 2024.
Diane Movana Iragena/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: