Gicumbi: Hatawe muri yombi abagize uruhare mu gukuramo umwana inda barimo umuforomo n’uwayimuteye

Umuforomo wo mu Kigo Nderabuzima cya Rutare mu Karere ka Gicumbi witwa Nshimiyimana Alphonse, ari mu maboko ya RIB yo muri ako karere, akurikiranweho gukuramo inda y’umwana w’imyaka 16 wasambanyijwe n’umucuruzi wo muri ako gace, icyo gikorwa akaba yaragikoze yishyuwe amafaranga 40,000Frw.

Amakuru Kigali Today yamenye avuga ko uyu mwana w’umukobwa yatewe inda mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2020 na Siborurema Jean de la Paix (umucuruzi) na we wamaze gutabwa muri yombi na RIB.

Nyuma y’amezi atanu ababyeyi b’uyu mwana ngo nibwo bamenye ko atwite , bagana Isange One Stop Center yo mu Karere ka Gicumbi basaba ko uyu mwana yakurirwamo iyi nda (safe abortion) kuko yayitewe ataruzuza imyaka y’ubukure.

Nyuma y’isuzuma, abaganga bo muri Isange One Stop Center basanze bidashoboka ko iyi nda yakurwamo ngo kuko yarengeje ibyumweru 22 biteganywa n’itegeko, bababwira ko bagomba kwihangana akazabyara.

Ubusanzwe ingingo ya 4 y’Iteka rya Minisitiri n°002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, rivuga ko iyo umwana uri munsi y’imyaka 18 atewe inda, ababyeyi be bashobora gusaba ko ikurwamo mu gihe itararenza ibyumweru 22 by’ubukure.

Nyuma y’uko ababyeyi b’umwana babwiwe ko bidashoboka ko umwana yakurirwamo inda, Siborurema wamuteye inda ntiyanyuzwe, ahita atangira gukora ibishoboka byose kugira ngo abashe gukuramo iyo nda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ayo makuru agera kuri Kigali Today akomeza avuga ko uyu mwana afatanyije na Siborurema, biyambaje inshuti ze zirimo abitwa Mutesi Brigitte, bamugeza kwa Mutuyimana Amina (umucuruzi mu isoko rya Gicumbi) na we amuhuza n’umuforomo witwa Nshimiyimana Alphonse wamukuriyemo iyo nda anayikuriramo mu rugo kwa Mutuyimana Amina amaze kwishyurwa 40,000 Frw yatanzwe na Siborurema.

Amakuru ava mu baturage Kigali Today yamenye ni uko Mutuyimana Amina asanzwe akora ako kazi ko guhuza abantu bashaka gukurirwamo inda akabahuza n’abaforomo.

Dore uko aya makuru yageze kuri RIB

Mu Kiganiro na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), yemereye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko hari abantu batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, gukuramo inda, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukuramo inda, anavuga ko yamenyekanye nyuma y’uko uwo mwana na nyina baje kuri Isange One Stop Center gusaba gukurirwamo inda.

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w
Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB

Yagize ati “Isange One Stop Center yakiriye uwo mwana wasambanyijwe agaterwa inda, yaje gusaba gukurirwamo inda (safe abortion) abaganga basuzumye basanga inda yararengeje igihe giteganywa n’itegeko.”

Ati “Icyo gihe rero iperereza ryaratangiye kugira ngo hamenyekane uwateye umwana inda. N’iyo abaganga baza gusanga uwo mwana igihe kitararenga bakayimukuriramo, ntibyari kubuza iperereza gukomeza hashakishwa umuntu wasambanyije uwo mwana”.

Dr. Murangira yakomeje agira ati “Abagenzacyaha mu gukora iperereza baje kugera ku makuru ko wa mwana watewe inda, baje kuyikuramo. Muri iryo perereza , tariki ya 11 Mutarama 202, RIB ifata abantu bagera kuri bane bakekwa kugira uruhare muri ibyo byaha.”

“Hafashwe Siborurema Jean de la Paix akaba ari we ukekwa gusambanya umwana, akaba ari na we watanze amafaranga yakoreshejwe mu gukuramo inda; hafatwa
Nshimiyimana Alphonse akaba ari umuforomo ku Kigo Nderabuzima cya Rutare akaba ari na we ucyekwa gukuramo inda y’uwahohotewe; hanafatwa Mutuyimana Amina umucuruzi mu isoko ni we wahuje uwahohotewe n’umuforomo wamukuriyemo inda ndetse inda yakuriwemo mu rugo rwe.”

“Hanafashwe kandi Mutesi Brigitte wahuje uwo mwana wasambanyijwe na Mutuyimana Amina, ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gicumbi iperereza rirakomeje, dosiye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha”.

Gitifu w’Akagari ka Giheke umwana yasambanyirijwemo yarabimenye arinumira

Umubyeyi w’uyu mwana wasambanyijwe utuye mu Kagari ka Giheke, Umurenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi avuga ko nyuma yo kumenya ko umwana we yasambanyijwe, yifashishije telefoni, yahamagaye Umuyobozi w’Akagari ka Giheke Muragijimana Damascene, akamumenyesha ko umwana we yahohotewe, ariko Gitifu akaruca akarumira, ibi bigafatwa nk’ icyaha cyo guhishira ubugome bwakorewe umwana utarageza ku myaka y’ubukure, nk’uko Dr Murangira Thierry yabibwiye Kigali Today.

Dr. Murangira yatubwiye ko hari n’Umunyamabanga w’Akagari ka Giheke uri gukurikiranwa.

Yagize ati: “Muragijimana Damascene, Umunyamabanga w’Akagari ka Giheke, Umurenge wa Bwisigye mu Karere ka Gicumbi, na we ari gukurikiranwa kuba ataramenyekanishije icyaha cy’ubugome kandi yarakimenyeshejwe”.

Ubutumwa RIB yageneneye Abaturarwanda

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu butumwa yageneye Abanyarwanda yavuze ko RIB itazihanganira na rimwe uwo ari we wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi byo gusambanya abana, gukuramo inda cyangwa gukuriramo undi inda ngo kuko ari ibyaha bikomeye bihanwa n’amategeko.

Yakomeje agira ati “RIB irasaba abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze gufata iya mbere bagatanga amakuru ku byaha nk’ibi by’ubugome, kandi ntizihanganira abagira uruhare mu guhishira ibyaha nk’ibyo, cyane cyane icyaha cyo gusambanya abana”.

Yakomeje agira ati “Iki cyaha twese kiratureba, twirebera, dutange amakuru, twihishira. Ababyeyi biminjiremo agafu, bareke amakimbirane kandi twongere umwanya duha abana bacu. Abayobozi na bo b’inzego z’ibanze bahagurukire kurwanya iki cyaha, birinde umuco mubi wo guhishira no kunga imiryango y’abasambanyijwe n’uwasambanyije”.

Siborurema Jean de la Paix ukekwaho gusambanya uyu mwana nahamwa n’iki cyaha azahanwa n’ingingo ya 133 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Nshimiyimana Alphonse uyu muforomo ukekwaho gukuriramo uyu mwana inda nahamwa n’iki cyaha azahanwa n’ingingo ya 124 y’itegeko No68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze 5.

Uyu mwana na we wagiriwe inama yo kubyara iyi nda ntabyubahirize akajya gushaka uko ayikuramo akanabigeraho, nahamwa n’iki cyaha na we azahanwa n’Ingingo ya 123 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarengeje imyaka 3 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100,000Frw, ariko atarenze 200,000Frw.

@igicumbinews.co.rw