Gicumbi: Ibikubiye mu ibaruwa Padiri yandikiye Musenyeri amusaba gusezera Ubusaserodoti kugirango ajye kurongora




Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira ubarizwa muri Diyoseze ya Byumba, yandikiye ibaruwa Musenyeri w’iyo Doyoseze, Musenyeri Seleveriyani Nzakamwita, amusaba gusezera kugirango ajye kurongora.

Mu ibaruwa Igicumbi News yaboneye kopi, bigaragara ko yanditswe Tariki 18 Nyakanga 2021, iriho imyirondoro y’uyu mu Padiri werekana ko muri iyi minsi ari I Burayi mu gihugu cy’u Budage, muri Paruwasi ya mutagatifu Heneriko(Heinrich), I Hannover.



Padiri Ntiyamira yandikiye Musenyeri amusaba gusezera ku ubusaseredoti no guhagarika kuyobora indi mirimo yari afite muri Kiliziya.

Muri iyo baruwa atangira ageza kuri musenyeri ubwegure bwe, asaba guhagarika umurimo w’ubupadiri n’indi mirimo ijyanye nabwo.

Kanda hasi ukurikire iby’ibaruwa ye kuburyo burambuye:

Avuga ko yabaye Padiri, kuva tariki 9 Kanama 2008, akavuga mu myaka hafi 13 yari amaze mu gipadiri yafashe iki cyemezo abanje kubiganiraho n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’abandi ba padiri bakorana nubwo ari umwanzuro yafashe ku bushake bwe.



Igika cya nyuma muri iyo baruwa nicyo cyirimo izingiro ryo gusezera ubupadiri, aho Padiri Ntiyamira avuga ko azakomeza gukorera Kiliziya nk’umulayiki(Umukirisitu usanzwe).

Nyuma yo kubisasira akagira ati: “Nyiricyubahiro Musenyeri nashakaga ko mumyemerera nkahagarika imirimo y’iyogezabutumwa kuko itanyemerera gushinga urugo”.

 Akavuga ko amaso ye acyiyahanze kuri Kiliziya akozakomeza kugira uruhare mu mu murimo w’Imana, akoreheje ubumemyi kiliziya yamwigishije.

Padiri Ntiyamira Fidèle de Charles ashaka kurongora(Photo:Internet)

Padiri Ntiyamira Fidèle de Charles, asoza ibaruwa yandikiye musenyeri avuga ko mu gihe agitegereje igisubizo cyiza arimo gusenga kugirango musenyeri azakire icyifuzo cye yubahiriza amarangamutima ye.

Padiri Ntiyamira avuka mu murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, ahazwi nko mu i Rebero.



BIZIMANA Desire/Igicumbi News 

 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: