Gicumbi: Igishirira cyateye inkongi y’umuriro inzu irashya irakongoka

Ahagana saa munani zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Ukwakira 2024, mu mudugudu wa Kirara, Akagari ka Rebero, Umurenge wa Muko, Akarere ka Gicumbi, nibwo inzu yahiye irakongoka bitewe n’igishirira cyari mufuka w’amakara ba nyirawo batabizi.

Umwe mu baturage uri aho byabereye yabwiye igicumbinews.co.rw ko iyo nzu yahiye yabagamo umugabo utwikisha amakara, ngo ku munsi w’ejo hashize baje kubikamo amakara bavuye gutwika ariko mu mufuka umwe hari hasigayemo igishirira cyakomeje kwaka bigera aho umufuka wose ufatwa ukongeza n’indi birangira inzu yose ihiye.

Nyirinzu Nkirinkindi Sostehene yabwiye igicumbinews.co.rw ko bamuhamagaye kuri uyu munsi ahagana saa yine z’amanywa iyi nzu ikirimo gushya aho bakomeje kwiyizimya biranga birangira ikongotse. Avuga ko inzu ye yahiye yose yamusigiye igihombo cya 2,500,000 Frw.

Ati: “Bantabaje mu gicuku kuko inzu nayikodeshaga umukire utwikisha amakara, akabikamo imifuka y’amakara, hari hashize amezi atanu ankodesha none urabona inzu yakongotse insigiye igihombo cya 2,500,000Frw, kandi nari naratse inguzanyo kugira ngo nyubake”.




Sosthene arashaka ko uwo yari yarahaye inzu kugira ngo ajye ayibikamo amakara yamwishyura igihombo yagize kuko ntahandi afite ho gupfunda imitwe. igicumbinews.co.rw ntibashije kuvugana n’Uwatwikishaga amakara ariko amakuru atugeraho avuga ko inzego z’ibanze zatangiye guhuza impande zombi.

Avugana na igicumbinews.co.rw umukuru w’umudugudu wa Kirara yavuze ko batabaye bikimara kuba ndetse hakaba hakoreshejwe imbaraga zidasanzwe mu kuzimya umuriro.

Ati: ” Twahageze saa munani, bakimara kumpamagara twatabaye turazimya kuko intandaro ni igikara cyari mu mufuka w’amakara aho yarari mu bubiko. Urebye amabati yonyine yahiye ntiyajya munsi ya mirongo itatu nawe kuba n’ibati urumva ko yatakaje byinshi twavuganye n’umukire wahakodeshaga ngo aze twumve uko biragenda”.

Mudugudu yasabye abaturage kujya bareba neza niba mu gihe bagiye kwanura amakara yazimye neza kugira ngo birinde impanuka.

Ubwo twakoraga iyi nkuru Umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw yavuganye n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko avuga ko ari mu nama yo gukemura iki kibazo. Hakaba hategerejwe imyanzuro igomba kuvamo.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author