Gicumbi: Impanuka yabaye hamaze gupfa umuntu 1 bitandukanye n’amakuru arimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga

Ku ifoto ni umusore witwa Dukundimana Pacifique wishwe n’impanuka

Kuri uyu wa Kane Tariki ya 11 Gashyantare 2021 ahagana saa munani z’amanywa, mu murenge wa Kageyo , mu karere ka Gicumbi, ahazwi nko mu Kigoma habereye impanuka y’imodoka ebyiri zagonganye ,imodoka imwe ikaba yari mu bwoko bw’ivatiri indi ikaba yari ikamyo, n’impanuka yasize umuntu umwe yitabye Imana aho yari ari mu ivatiri irimo abantu gatanu.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo, Gahano Rubera Jean Marie vianney muri ijoro abwiye Igicumbi News ko umuntu umwe ariwe wamaze kwica n’iyi mpanuka bitandukanye n’amakuru arimo gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ko hari n’abandi bitabye Imana. Ati: “Imodoka zagonganye mubari bazirimo umwe ahita yitaba Imana abandi bane bajyanwa kwa muganga”.

Gahano yakomeje avuga ko amakuru avuga ko uwari utwaye imodoka nawe yitabye Imana atariyo. Gusa aboneraho kugira inama abashoferi kwitwara neza mu muhanda. Ati: “Imihanda yacu turayizi ko ibamo amakoni menshi rero tujye tugerageza twitwararike tugabanye umuvuduko tugendere ku kigero gikwiye”.

Abandi basore bane bari mu ivatiri bararembye bikomeye, aho boherejwe I Kigali mu bitaro bya Kanombe kugirango barusheho kwitabwaho.

 

 

   

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News