Gicumbi: Ikamyo yakoze impanuka igwa mu kabande umuntu umwe arakomereka bikomeye

Mu karere ka Gicumbi, habaye impanuka y’ikamyo irenga umuhanda igwa mu kabande, ibi byabereye mu murenge wa Bwisigye, akagari ka Gihuke, mu mudugudu wa Nyagakizi, ikamyo yakoze impanuka ni iy’uruganda rw’icyayi rwa Mulindi, yakomerekeyemo umuntu umwe kuri ubu akaba arwariye mu bitaro aho atabasha kuvuga.

Byabaye kuri uyu wa Gatandatu, Tariki ya 20, Gashyantare 2021, saa cyenda, impanuka ikimara kuba umunyamakuru wa Igicumbi News News yahise ahagera, asanga iyi kamyo yari ipakiye inkwi zijyanywe k’uruganda rw’icyayi,  ubundi uwari urimo inyuma yicaye hejuru y’inkwi yari amaze gukomereka cyane ahita ajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Nyagihanga.

Iyi kamyo isanzwe itunda inkwi,yari ivuye kuzizana mu mudugudu wa Nyamugali muri ako kagari ka Gihuke, igeze mu ikorosi irimo gukata ihita irenga umuhanda kubera ubunyerere kuko n’imvura yari irimo kugwa ihita irenga umuhanda irabaranguka igwa mu kabande.

Ku bw’amahirwe Nikuze Jean Nepo wari uyitwaye we ntacyo yabaye, yabwiye Igicumbi News ko yakase ikorosi rikamunanira ubundi agahitamo kuyivamo igenda. Ati: “Nageze muri iryo korosi kubera imvura yari imaze kugwa hanyuma imodoka isa nk’igana mu mukingo, ihengama ndwana nayo ngo nyigarure iranga irananira, hanyuma mpita mbwira uwo twari turi kumwe mwo imbere, nuko duhita tuyivamo kubera ko n’imvura yari irimo kugwa twahise tujya kugama, ariko uwari uyirimo inyuma we akaba yarahise ayisimbuka akagwa hepfo y’umukingo agakomereka, duhita twihutira kumujyana kwa muganga.

Twamubajije impamvu yashyize uwo muntu inyuma adusubiza ko ari amakosa yakoze ariko ko atazayongera.

Umuyobozi ushinzwe umutungo mu ruganda rw’icyayi rwa Mulindi, Nteziryayo Emmanuel, yabwiye Igicumbi News, ko iyo kamyo basanze itangiritse cyane, ko ibyangiritse Ari ibyishwe na yo masiteri(inkwi), akomeza anavuga ko ubuyobozi bw’uwo murenge bubafashije bwakora uwo muhanda kuko ari mubi cyane. Ati: “Imodoka yacu ntago yangiritse cyane kuko ibyangiritse ni ibyishwe n’amasiteri, ariko nkaba nsaba ubuyobozi bw’umurenge ko twafatanya tugasana uyu muhanda kuko bigaragara ko ari mubi, dore ko tujya tunasana ibiraro n’imihanda yaho imodoka zacu zinyura kugirango twirinde impanuka, ariko nkaba nsaba ubuyobozi kudufasha kugirango urujya n’uruza rw’imodoka rukomeze ndetse horoshywe n’imihahiranire”.

Umunyamabanga nsingwabikorwa w’umurenge wa Bwisigye Ndizihiwe Cyriaque, we yabwiye Igicumbi News ko iyo mpanuka bayimenye ariko ngo kuba uwo mushoferi wari uyitwaye yari atwaye uwo muntu inyuma ari amakosa, ibituma bagiye no kumukurikirana, ikijyanye n’umuhanda mubi ngo bagiye kuwusana bafatanyije n’abaturage bakora imirimo rusange  bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe muri gahunda ya (VUP, Public Works). Yagize ati: “Ni mugoroba nibwo twamenye ko imodoka y’uruganda rwa Mulindi rutunganya icyayi yakoreye impanuka mukagari ka Ghuke….., hagakomerekamo umuntu umwe wari urinyuma, ariko uwo mushoferi wari utwaye iyo modoka turi kumukurikirana kuko ari amakosa gutwara umuntu hejuru y’imizigo kuko bishobora kumubuza ubuzima, ariko turi gukora niyo muhanda yo muri ako kagari ,dukorana na VUP nuko bari babanje umuhanda uzamuka Muneke, ariko nibawurangiza tuzahita dukomereza muri uwo nguwo iyo modoka yakoreyemo impanuka uhana imbibi n’umurenge wa Ruvune kugirango imihaniranire ikomeze kugenda neza”.

Umunyamakuru wa Igicumbi News uherereye muri ako gace, aravuga ko bamwe mu baturage bamubwiye ko bashinja abashoferi batwara imodoka z’uruganda rw’icyayi rwa Mulindi batunda inkwi n’icyayi, kutubahiriza amategeko y’umuhanda dore ko iyo mihanda y’ibitaka bakoreramo ari mibi kandi hakaba nta n’abapolisi bo mu muhanda bayirangwamo, ibyo bavuga ko bidatangiriwe mu maguru mashya, byazakomeza guteza impanuka.

Gasangwa Oscar/Igicumbi News

About The Author