Gicumbi: Ikirombe cyagwiriye umusore ahita apfa

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)




Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 werurwe 2022, mu amasaha ya ni mugoroba ikirombe cyangwiriye umusore witwaga Murwanashyaka Evode w’imyaka 29 wari utuye mu Mudugudu wa Rutobo, akagari ka Nyamiyaga, umurenge wa Kageyo mu karere ka gicumbi, ubwo yari arimo kugicukuramo umucanga ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo, Gahano Rubera Jean Marie Vianney niwe wemeje aya makuru.



Agira ati: “Cyari ikirombe kirekire yagiyemo kiramugwira arapfa, mbere yuko kimugwira twagerageje Kubuza abaturage kujya gucukura umucanga mu birombe yewe icyo cyo twagishyizeho uruzitiro bararusenya”.

Gahano yakomeje atanga ubutumwa kubakora akazi gatuma bakorera mu birombe. Ko “Abantu bakwiye kujya bagira amakenga yo kujya muri ibyo birombe bakajya bumva inama baba bagirwa n’ubuyobozi”.



HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi NewsÂ