Gicumbi: Imikino ikomeje kuba ikiraro gihuza abayobozi n’abaturage

Inzego z’ubuyobozi butandukanye mu karere ka Gicumbi, zirimo ubuyobozi bw’akarere, abakozi ba Leta, abashinzwe umutekano, abacuruzi ndetse n’abandi bavuga rikijyana bakomeje gutegura imikino bagahura mu rwego rwo kunga ubumwe ndetse no gusabana n’abaturage muri rusange.

Nyuma y’uko Tariki ya 1 Gashyantare 2024, Ikipe y’Inararibonye ya Byumba ikinnye n’Ikipe yo mu murenge wa Rutare. Kuri iki cyumweru Tariki 17 Werurwe 2024, Inararibonye FC mu bagabo n’abagore bari bagiye gukina n’ikipe yo mu murenge wa Rushaki.

Mu bagore Umurenge wa Byumba watsinze Rushaki 2-1. Uwera Parfaite usanzwe ari umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi niwe watsinze igitego cya gashinguracumu cyanatanze intsinzi. Mu bagabo Rushaki yatsinze Byumba 3-2. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney wari wakiniye Rushaki yagize uruhare rukomeye mu gutanga imipira yavuyemo ibitego byatsinzwe na Lt Col Kamali arinabyo byahesheje intsinzi Rushaki.




Harerimana Eric, umwe mu bari muri komite itegura iyi mikino yabwiye igicumbinews.co.rw ko iyi mikino itegurwa mu rwego kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abatuye akarere ka Gicumbi, kandi ko ikomeje kwagurirwa mu mirenge itandukanye.

“Ni imikino iganisha k’ubumwe n’ubwiyunge no gusabana kuko abantu bagomba kwiyumvanamo. Byatangiye ari ukwishyira hamwe kw’Inararibonye za Byumba noneho birakura tujya gukina i Rutare icyo gihe ndumva twarajyanye na Governor”.

Bamwe mu baturage bakurikirana iyi mikino ku bibuga babwiye igicumbinews.co.rw ko bifuza ko igomba kwaguka ikabyara n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho yabo kubera ko iyi mikino ihuriramo inzego zose zifite ijambo mu karere. Ni muri urwo rwego Ikipe ya Rushaki biciye mu Ishyirahamwe abaturage bahavuka bashinze rigamije iterambere ryabo bateye inkunga akarere ka Gicumbi, y’ibihumbi maganane na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (450,000Frw) yo kugirira abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author