Gicumbi: Imodoka itwara abagenzi yagonze umuntu ahita ahasiga ubuzima
Ahagana saa Moya na makumyabiri n’itanu z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Ukuboza 2024, nibwo mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Miyove, Umurenge wa Miyove, Akarere ka Gicumbi, ku muhanda Gicumbi-Base habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi ya Company ya Different yagonze umusore wari uzwi ku izina rya Bushombe uri mu kigero cy’imyaka 24 ahasiga ubuzima.
Umwe mu baturage bahise bagera aho iyi mpanuka yabereye yabwiye igicumbinews.co.rw. Ati: “Amakuru ansanze mu isantere neza neza aho narindi gukorera mpise nzamuka nsanga agonzwe n’imodoka ya Different itwara abagenzi yavaga i Gicumbi yerekeza Base. Gusa uko bigaragara imodoka zarimo zibisikana ariko uyu wagonzwe kubera yari asa nk’ufite akabazo ko mu mutwe cyane ko kenshi yakundanaga kujya mu muhanda, n’ubundi imodoka yabaye nkimukatira maze aje nk’uyihobera ihita imutwara mu mapine. Gusa n’umushoferi ntiyari yabimenye n’uko yumvise abantu basakuza arahagarara arareba basanga ari mu mapine maze bagerageza ku mugeza kuri santere de sante ariko birangira byanze ahasiga ubuzima”.
Aganira n’umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Supertandant of Police Jean Bosco Mwiseneza yemeye ko iyi modoka yagonze umuntu umwe akahasiga ubuzima.
Ati: “Mu muhanda wa kaburimbo Base-Gicumbi habereye Impanuka y’imodoka TOYOTA Coaster yavaga Gicumbi yerekeza kuri BASE ageze ahavuzwe haruguru agonga Umusore uri mu kigero cy’Imyaka 24 ahita apfa . Hatangiye Iperereza ku cyateye Impanuka”.
SP Mwiseneza kandi mu kiganiro na igicumbinews.co.rw yibukije abatwara ibinyabiziga kutagira uburangare mu gihe batwaye ibinyabiziga. Ati: “Ubutumwa duha abatwara ibinyabiziga ni ukwirinda uburangare”.
Uwari utwaye ikinyabiziga n’ikinyabiziga bafungiye kuri Police Station Byumba. Ni mu gihe umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzumwa.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: